Yiyitiriye umupolisi, afatirwa mu cyuho yaka umumotari ruswa ya 25.000 Frw

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Werurwe bafatiye mu cyuho umugabo ufite imyaka 36 arimo kwakira ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 (25,000Rwf) yari yatse umumotari nyuma yo gusanga hari ibyangombwa adafite.

Uwo mugabo yafatiwe mu kagari ka Mahoko, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko hari hashize ukwezi uwo mugabo yihaye gufata umumotari amusaba ibyangombwa amubwira ko ari umupolisi.

Yagize ati “Yaramuhagaritse asanga hari ibyangombwa bya moto adafite amubwira ko agomba kumuha ibihumbi 30 bigahita birangira, umumotari yamuhaye ibihumbi bitanu bumvikana ko asigaye azayamuha nyuma. Igihe cyo kuyamuha kigeze wa mumotari yahamagaye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ruswa ababwira ko hari umupolisi urimo kumwaka ruswa.

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo uwo mumotari yari agiye gutanga ayo mafaranga yari yarangiye abapolisi aho ari buyamuhere, nibwo yafatiwe mu cyuho arimo kuyakira. Abapolisi bamaze gufata uwo wiyitaga umupolisi, basanze ari umuturage usanzwe atarigeze aba umupolisi n’umunsi n’umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abaturarwanda kwitondera abambuzi babashuka mu buryo bwose ariko cyane cyane abiyitirira Polisi y’u Rwanda.

Ati “Muri iki gihe abambuzi babaye benshi kandi bakoresha amayeri atandukanye, abantu turabasaba gushishoza cyane. Uriya wiyitaga umupolisi ntabwo byari kumuhira kuko Serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, niyo mpamvu duhora dukangurira abantu kujya babanza gushishoza igihe hari umuntu ubaka amafaranga yiyita umupolisi.”

Yakomeje ashimira umumotari watanze amakuru yatumye umunyacyaha afatwa, anasaba abandi bose kujya batanga amakuru kandi ku gihe kugira ngo abanyabyaha bahanwe.

Ukekwaho icyaha yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kanama kugira ngo akorerwe idosiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 174 bavuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *