Yahuye n’uruva gusenya ubwo yamanukiraga mu mutaka birangira wanze gufunguka

Stefan Eiriksson Andersen, umugabo w’imyaka 30 ukomoka mu gihugu cya Denmark yahuye n’uruva gusenya ubwo yasimbukaga mu ndege mu gihugu cya Thailand afite umutaka,ageze mu kirere wanga gufunguka.

Amakuru dukesha ikinyamakuru MCTN News, avuga ko uyu Stefan Eiriksson Andersen akimara kwikubita ku butaka, yajyanwe kwa muganga agerayo yapfuye kubera imvune zikomeye yagize.

Stefan Eiriksson Andersen yasimbutse mu ndege kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Sri Racha mu karere ka Chon Buri, mu Burasirazuba bwa Thailand.

 

Ubwo yari amaze gusimbuka mu ndege, Andersen, yafunguye umutaka nk’ibisanzwe uranga biba, ngombwa ko amanuka nk’ibuye aturutse kure cyane.

 

Akimara kwikubita hasi, abaganga bahise bagerageza guha ubufasha bwibanze uyu mugabo ahita yoherezwa ku bitaro bya Phayathai Sriracha yagezemo yapfuye. Uyu mugabo yavunitse amaguru yombi n’ibindi bice by’umubiri ari na byo byamuviriyemo gupfa.

Polisi yahise ijya gukora iperereza kuri iki kigo cyigisha abantu gusimbukira mu mitaka, abayobozi bavuga ko mbere y’uko Stefan Eiriksson Andersen yinjira mu ndege basuzumye ibikoresho bye birimo umutaka basanga ari bizima.

Umukuru wa Polisi witwa Colonel Khongsak Boonsuesuwan yavuze ko urupfu rw’uyu mugabo ari impanuka ariko bagiye gukomeza gukora iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *