Video: Ntibyoroshye! Umusore yateye ivi umukobwa amwandagaza mu ruhame

Amashusho agaragaza umusore wateye ivi mu ruhame maze umukobwa akamwandagaza amukubita akomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Aya mashusho akomeje gutuma abatari bake bacika ururondogoro, agaragaza umusore apfukamye imbere y’umukobwa bikekwa ko yateretaga, hanyuma yo kwigira inama yo kumutungura amuterera ivi mu ruhame amusabako yazamubera umugore, umukobwa ntiyabashije kubyiyumvisha yahise amukubita urushyi.

Nk’uko bigaragara ariko uyu mukobwa ntiyabikoze ku bw’izindi mpamvu, ahubwo ni uko atabyishimiye, mu bigaragara ntiyashakaga kubana n’uyu musore kuko uyu musore yagerageje no kumuturisha umukobwa aranga amubera ibamba.

Ubwo umusore yongeye kumwegera amwinginga, umukobwa yongeye kumutsibura urundi rushyi rwiza, maze umusore abona ko ibyo akina na byo burya bitamworoheye na gato. Ubwo abantu bo bari bashungereye ariko bifatira amashusho.

REBA HANO UKO BYAGENEDEKEYE UYU MUSORE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *