USA: Umuraperi yahawe inkwenene ntiyaririmba, nyuma yo gukubita umugore witabiriye igitaramo cye

Mu ijoro ryo kuri uyu Gatandatu, tariki ya 07 Werurwe 2020, Umuraperi w’Umunyamerika witwa Jonathan Lyndale Kirk [DaBaby], yahawe urw’amenyo n’abafana nyuma yo gukubita umwe mu bari mu gitaramo cye, binatuma ava ku rubyiniro ataririmbye.

DaBaby yakubise uyu mugore mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo yerekezaga ku rubyiniro, abari bitabiriye iki gitaramo baramurakarira ndetse baramunenga mu buryo bukomeye.

Ni mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane DaBaby yise ‘Up Close N Personal’ cyabereye ahitwa Whiskey North, ubwo umwe mu bafana bari muri iki gitaramo yafataga telefoni ye n’ibiganza akayifatira aho uyu muhanzi yagombaga guca ashaka gufata amafoto.

TMZ yatangaje ko nyuma uyu muhanzi yamuhutaje amukubita mu isura bituma abafana barakara cyane batangira kumuha inkwenene ari ku rubyiniro, we n’itsinda bari bajyanyeho bakavaho bataririmbye.

DaBaby yari amaze iminsi mu bindi bibazo ndetse mu minsi yashize yashinjwaga gukubita umusore no kumwiba muri Miami.

DaBaby afite imyaka 28, yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘‘Suge’’ na ‘‘Bop’’.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *