USA: Trump yatangiye kwihimura ku bashakaga kumweguza

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye abayobozi bakuru babiri batanze ubuhamya bumurwanya mu rubanza rwo kumweguza yatsinze muri iki cyumweru.

Abirukanywe ni Gordon Sondland,  intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), na Lt Col Alexander Vindman, wari impuguke mu bijyanye na Ukraine mu Kanama k’Igihugu k’Umutekano.

Sondland yagize ati: “Ndashimira Perezida Trump kuba yarampaye amahirwe yo gukora, ndashimira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, ku bufasha buhoraho n’ubunyamwuga n’umwihariko w’abahagarariye Amerika muri EU.”

Umujyanama wa Lt Col Alexander Vindman witwa David Pressman, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko umukiliya we yakuwe muri White House aho yakoreye igihugu na Perezida mu bunyangamugayo. Yavuze ko yahowe kuvuga, icyubahiro cye, umuhate we wo guharanira icyiza kandi byose byateye ubwoba abakomeye.

Aba bakozi birukanywe mu gihe kuwa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Trump yagizwe umwere na Sena mu rubanza rwo kumweguza rwari rushyigikiwe cyane n’abo mu ishyaka ry’aba-Démocrates.

Umujyanama wa Trump yavuze ko kwirukana abatangabuhamya b’ibanze mu rubanza rwo kumweguza ari ugutanga ubutumwa bw’uko uwitandukanyije na Perezida adakwiye kwihanganirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *