USA: Impaka zo kweguza Donald Trumo zari zimaze amezi ane, zashyizweho iherezo

Mu ma saa tanu z’ijoro ku isaha y’i Kigali ni bwo abagize Sena ya Usa batoye ko ibirego bibiri byari byaratanzwe n’Inteko ishinga amategeko ya USA bisaba ko  Perezida Donald Trump akurwaho ikizere akeguzwa nta shingiro bifite.

Ibi ni byo byari byitezwe na benshi kuko n’ubundi Sena ya USA yiganjemo aba republicans bo ari na bo Perezida aturukamo.

Nyuma  yo kumva ibyavuye mu cyemezo cya Sena, Perezida Trump yerekanye ibyishimo byamuteye binyuze muri video yacishije kuri Twitter akayiha izina yise ‘Trump4Eva’.

Yanavuze kandi ko hari itangazo ari butangire mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu mu masaha ari imbere.

Kimwe mu bintu byatangaje abantu ni uko umu republican uzwe cyane witwa Mitt Romney we yatoye asaba ko Trump akurikiranwa ku cyaha cyo gusuzugura Inteko. Ni we wenyine watoye avuga ko Perezida akurikiranwa.

Impaka muri Sena n’Inteko zo kweguza Donald Trumo zari zimaze amezi ane . Kugira ngo yeguzwe , byari busabe ko Abasenateri bangana na ¾ batora babisaba.

Muri Video Perezida Trump yashyize kuri Twitter yerekanye incamake y’amateka ye kuva yiyamamariza kuyobora USA, agatorwa, ikereka uko yagiye aca mu bibazo akabitsinda none akaba atsinze na ririya rugamba yarimo n’Abademukarate.

Yanditse kandi ko ari buvuge ijambo, akagira icyo avuga ku cyo yise amanjywe yo kumweguza yazamuwe n’Abademukarate.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko Nancy Pelosi yavuze ko Perezida Trump ari kandi azakomeza kuba ikibazo ku baturage ba  USA bityo ko Inteko izakomeza kumukurikirana binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko.

 Yagize ati: “ Birababaje kuba Sena nayo yahisemo kutubaha ibiteganywa n’Itegeko nshinga ikemera ko Trump akomeza kubera abanyamerika ikibazo. Azakomeza kumva ko ari hejuru y’amategeko, ayice igihe cyose ashakiye ariko natwe ntituzahwema kugenzura ibyo akora kandi aho tuzabona ko yishe itegeko tuzageza ikirego aho kigenewe.”

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga John Roberts ni we wari uyoboye iki gikorwa cy’itora.

One thought on “USA: Impaka zo kweguza Donald Trumo zari zimaze amezi ane, zashyizweho iherezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *