Urwanda rwasabye ko hasubikwa inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC

Kuri uyu wa 12 Werurwe 2020 Umukuru w’Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Dr Vincent Biruta yasabye ko inama ya 21 y’uyu muryango yari iteganyijwe mu cyumweru gitaha yasubikwa kugeza igihe hasohokeye irindi tangazo.

Si iyi nama gusa kuko n’izindi z’uyu muryango zagombaga guhuza imbaga z’abantu ntizikibaye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamabanga wa EAC I Arusha, Ambasaderi Liberat Mfumukeko na we yemeje ko bimwe mu bihugu byamaze guhagarika inama n’ingendo mpuzamahanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugaragara muri Kenya.

Mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga mukuru wa EAC, Amb. Liberat Mfumumkeko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umukuru w’Inama y’Abaminisitiri b’uyu muryango Vincent Biruta yasabye isubikwa ry’inama zose zahuriza abantu benshi hamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Dr. Vincent Biruta yagize ati: “Nk’uko twese tubizi Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi abantu benshi batakaje Ubuzima n’abandi bari kwandura vuba.”

Mu ibaruwa Minisitiri Dr Vincent Biruta akomeza avuga ako agendeye ku bukana bw’iyi ndwara asaba Ubunyamabanga bwa EAC gusubika inama ya 21 yari yegereje,gukoresha uburyo bw’amashusho ahobishoboka ndetse no guhagarika izindi nama zari zitezwe zishobora gutuma abantu benshi bahurira hamwe.

Hashingiwe ku itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta biragaragara ko inama y’abakuru b’ibihugu yari kuzahuza u Rwanda,Angola,Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo higwa ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka na yo itakibaye kuko hahagaritswe inama zose zishobora guhuriza imbaga y’abantu hamwe nk’uko yabigaragaje.

U Rwanda kandi rwari rwiteguye kwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza CHOGM yari kuzaba ku wa 22 kugeza kuwa 27 Kamena 2020 ndetse imyiteguro yayo igeze kure gusa bigaragara ko hatagize igihinduka iyi nama na yo ishobora kuzamo agatotsi ikintu cyashyira u Rwanda mu gihombo gikomeye.

Iyi nama yaherukaga kuba mu mwaka 2018 mu gihungu cy’Ubwongereza hari hatahiwe Malaysia gusa igaragaza imbogamizi bituma u Rwanda ruba ari rwo ruhabwa aya mahirwe yo kuyakira ku nshuro ya 26.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *