Urwanda na Tanzania bakuyeho icyemezo cyo guhinduranya abashoferi b’amakamyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020, inama yahuje abayobozi ku ruhande rwa Tanzania n’u Rwanda, yakuyeho icyemezo cyo guhinduranya abashoferi b’amakamyo cyari cyafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Iki cyemezo cyari cyarafashwe na Leta y’u Rwanda, aho umushoferi uvanye ibicuruzwa muri Tanzania abizanye mu Rwanda atari we wabihageza. Gusa nyuma yo kutishimirwa n’abashoferi bo muri Tanzania, iki cyemezo cyaganiriweho ku mpande zombi bameza ko kivaho.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yari igamije gushakira umuti igisa n’imyigaragambyo yari yakozwe n’abashoferi bo muri Tanzania yanatumye ibicuruzwa byinshi byagombaga kuza mu Rwanda bihera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Leta y’u Rwanda yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze ko ibihugu byombi byemeranyije “Gukuraho icyemezo cyo kuguranira abashoferi ku mupaka wa Rusumo kandi bigahita bitangira kubahirizwa.”

Itangazo rivuga ko ibicuruzwa bizajya bihagarara ku mupaka akaba ari ho bitwarirwa, uretse amakamyo atwaye peteroli n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba azajya yemererwa kwambuka. Aya makamyo azajya yemererwa gukora hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo n’iz’umugoroba kandi akaba agomba guherekezwa n’abashinzwe umutekano.

U Rwanda rwari rwafashe icyemezo cy’uko abashoferi bajya bagurana amakamyo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bijyanye n’uko byari byagaragaye ko hari uruhare runini abashoferi bagira mu ikwirakwira ryayo.

Mu gihe icyemezo cyari cyafashwe cyamaze gukurwaho kandi icyorezo kigihari, mu rwego rwo kugira ngo kidakwirakwira hanzuwe ko gupimira abashoferi Covid-19 ku mupaka biba itegeko, kandi bigashyigikirwa na Leta ya Tanzania.

Ku ngingo ijyanye n’abatwara amakamyo yikoreye peteroli n’ibicuruzwa bishobora kwangirika vuba, u Rwanda rwemeye ko rugomba kwita ku bikoresho bizajya byifashishwa mu kubapima Coronavirus.

Gupima abashoferi bigomba kujya bikorwa buri joro, bijyanye n’urugendo rurerure ruri hagati ya Rusumo na Dar es Salaam.

Ibihugu byombi kandi byemeranyije ko bigomba kuvugana mbere yo gushyira mu bikorwa aya mabwiriza yerekeye abatwara amakamyo yikorera ibicuruzwa yashyizweho, mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ishobora kugira ingaruka ku bucuruzi bw’igihugu byombi.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko icyorezo cya Virusi ya Corona kiri kugabanyuka mu Rwanda, dore ko hashize iminsi ibiri nta murwayi wacyo ugaragara, mu gihe abantu 177 bamaze kugikira. Abakikirwaye kuri ubu ni 110.

Tanzania yo iheruka gushyira ahagaragara imibare y’abanduye Covid-19 habarurwa abarwayi bayo 480, barimo 16 yari imaze kwica.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *