Urutonde rw’ibizungerezi bisaga 15 byakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz (AMAFOTO)

Diamond Platnumz, umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi, ukomoka ku mugabane wa Afurika mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya kubera ijwi rye ryiza ahuzwa n’indirimbo akunze kuririmba bikumvikako ko zibyinitse nk’uko anabigaragaza mu mashusho yazo, hari ikindi amaze kumenyekanaho nk’umuhanzi ukunda gusimburanya abagore benshi kuko ubu amaze gusimburanya abagera kuri 15 bose babarirwa muri Afurika y’iburasirazuba.

 

15. Hawa

Hawa

Ku mwanya wa 15, turahasanga uwitwa Hawa: Uyu mugore muramwibuka cyane mu ndirimbo yakoranye na Diamond Platnumz yitwa ‘Nitarejea’ . Hawa rero yavuzweho kuba mu rukundo na Diamond.

14. Wema Sepetu

Wema Sepetu

Ku mwanya wa 14, haza Wema Sepetu: Uyu mugore wamamaye cyane muru cinema yo mu gihugu cya Tanzaniya, yagiranye umubano wihariye w’urukundo na Diamond Platnumz mu gihe kingana n’imyaka ine(4). Uyu mubano w’aba bombi waje kuzamo agatotsi nyuma y’uko Diamond yaje kubenguka uwitwa  Jokate Mwegelo, Wema Sepetu aba ataye ikuzo atyo.

13. Jokate Mwegelo

Jokate Mwegelo

Jokate Mwegelo ni we dusanga ku mwanya wa 13: Jokate Mwegelo yahoze ari rwiyemezamorimo, nyuma agirwa District Commissioner w’Akarere ka Kisarawe, nyuma yo kugirirwa icyizere na Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli. Uyu mugore na we yavuzweho umubano w’urukundo na Diamond Platnumz.

12. Penniel Mungilwa

Penniel Mungilwa

Ku mwanya wa 12, turahasanga uyu witwa Penniel Mungilwa wamenyekanye ku izina rya Penny: Penny na we yaje mu rukundo na Diamond Platinumz nyuma ya Wema Sepetu kimwe n’uyu Jokate Mwegelo. Uyu na we baje gushwa kuko yakuyemo inda yari yaramuteye, aho yanamuhimbiye indirimbo yise ‘Sikomi’ mu kwezi kwa 12, 2017.

11. Jacqueline Wolper

Jacqueline Wolper

Nyuma ye ku mwanya wa 11 haza uwitwa Jacqueline Wolper: Uyu mugore ukunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo mu gihugu cya Tanzaniya  akaba ari na rwiyemezamirimo (Business Woman) na we yakundanyeho na Diamond nyuma y’uko yari atandukanye na Harmonizer kuri ubu usa n’uhanganye na Diamond mu kwigarurira imitima ya benshi muri Tanzaniya.

10. Tunda Sebastian

Tunda Sebastian

Ku mwanya wa 10, hari Tunda Sebastian: Tunda Sebastian na we yakundanye na Diamond Platnumz, uretse ko umubano w’aba bombi utamaze igihe.

9. Irene Uwoya

Irene Uwoya

Ku mwanya wa 9, hari Irene Uwoya: Irene Uwoya wanabaye umugore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru Katawuti, na we yakundanye na Diamond Platnumz nyuma gato yo gushwa n’umuraperi witwa Dogo Janja.

8. Hamisa Mobetto

Hamisa Mobetto

Ku mwanya wa 8, haza Hamisa Mobetto: Benshi mumwibuka mu ndirimbo ‘Salome’ yabiciye bigacika aho yagaragayemo nk’umubyinnyi mwiza kandi ushoboye. Nyuma uyu mugore yagaragaye atwite anahamya ko inda ari iya Diamond, ariko Diamond aramwihakana. Mobeto yaje kubyara umwana w’umuhungu amwita Dylan, ndetse nyuma Diamond aza kwemera byeruye ko uyu mwana ari uwe, binavugwa na Mobeto ko na mbere y’uko amubyara, Diamond yari yaramuhaye izina rya Abdullatiff.

 

7 . Zari Hassan

Zari Hassan

6. Pendo Mushi

Pendo Mushi

5 . Aunty Ezekiel

Aunty Ezekiel

4. Rehema Fabian

Rehema Fabian

3. Kim Nana

Kim Nana

2. Najma Dattani ‘Naj’

Najma Dattani ‘Naj’

1. Tanasha Donna

Tanasha Donna

Ku mwanya wa 1 Tanasha Donna kuri ubu baracyari kumwe, gusa uko iminsi yicuma urukundo rwabo na rwo rugenda rukemangwa kuko hari hitezwe ubukwe bwabo gusa amaso yaheze mu kirere, bityo bigatuma abenshi bahamya ko uyu munyamuziki umenyereweho kwikundira ibizungerezi, yazagerera Tanasha mu kebo yagereyemo bagenzi be bamubanjirije.

 

One thought on “Urutonde rw’ibizungerezi bisaga 15 byakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz (AMAFOTO)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *