Urukiko rwasabiye umunyamakuru wa Ishema TV gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, rwategetse ko Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma ufite Ishema TV ikorera kuri YouTube, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Niyonsenga Dieudonné akurikiranweho ibyaha akurikiranyweho byo kwiyitirira umwirondoro, impapuro mpimbano ndetse no kwigomeka ku byemezo byafashwe n’abayobozi.

Niyonsenga yatawe muri yombi kuwa 15 Mata 2020, kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Umushoferi we yafatanywe ikarita imuranga nk’umunyamakuru yahawe na Niyonsenga Dieudonné kugira ngo izajye imutambutsa mu nzira nk’umunyamakuru kandi atari we.

Kuwa Kane ubwo abacamanza basomaga umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, bavuze ko ‘ubushinjacyaha bwerekanye neza ko ibyaha Niyonsenga akurikiranyweho bikomeye bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo’.

Niyonsenga ntiyigeze agaragara mu rukiko ndetse nta n’umunyamategeko yari afite. Aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa yafungwa imyaka 10. Umushoferi we na we ashinjwa gukoresha inyandiko zitari zo.

Undi witwa Nsengimana Theoneste ufite urubuga rukorera kuri YouTube rwitwa Umubavu TV, urukiko rwategetse ko ari umwere ahita arekurwa.

Nsengimana yari akurikiranyweho icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko yahuje abaturage abizeza kubaha buri muntu amafaranga ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) maze akabafata amajwi n’amashusho babeshya ko babonye inkunga y’ibiryo byatanzwe n’umuterankunga uba mu mahanga agamije gusabisha iyo nkuru inkunga mu nyungu ze bwite.

Abacamanza bavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha bidahagije ku buryo yakomeza gukurikiranwa afunzwe. Ubushinjacyaha bwahawe iminsi itanu yo kujurira iki cyemezo.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *