Urubanza rw’abakobwa bakurikiranyweho kwangiza igitsina cya mugenzi wabo rwakomeje kuri uyu wa Mbere

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge  yinjiye mu cyumba k’iburanisha saa tatu za mu gitondo.

Umucamanza yibutsa abantu bitabiriye iburanisha ko nubwo ryabereye muri Salle ya Maison De Jeune Kimisagara ari mu Rukiko.

Yavuze ko hemewe gufata amajwi n’amashusho ku binyamakuru byabisabiye uburenganzira gusa.

Abunganira abaregwa bamaze umwanya basaba Urukiko ko Itangazamakuru ritafotora ababuranyi ahubwo ko hafotorwa abitabiriye iburanisha gusa, ibyufuzo byabo ntabwo byemewe n’Urukiko.

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanurira Urukiko uko icyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha bweretse urukiko umusatsi wogoshwe Sandrine n’utwenda tw’imbere bamwambuye bamukorera iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwerekanye imakasi abaregwa bakoresheje bogosha Sandrine.

Bwagarutse ku witwa Gisele na Zaina bagarukwaho cyane nk’abayoboye igikorwa k’iyicarubozo cyakorewe Sandrine.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku witwa Cyiza uregwamo ni ‘umugabo’  bwavuze ko ari we wamuziritse kugira ngo akorerwe iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko uwitwa Rosine Umuhoza ari we wafataga amashusho mu gihe Sandrine yakorerwaga iyicarubozo.

Ubushinjacyaha biracyasobonura uko icyaha cyakozwe….

Abakobwa baregwa kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bari kuburana

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

2 thoughts on “Urubanza rw’abakobwa bakurikiranyweho kwangiza igitsina cya mugenzi wabo rwakomeje kuri uyu wa Mbere

  1. Nukuri aba bakbwa ni abarwayi bo mu mutwe rwose njy ndabona nta buzima bifitiye ku bwibyo batekereje gukorera mugenzi wabo bakanabishyira mu ngiro. babasuzume i Ndera

  2. Reka dutegereze imyanzuro yurukiko gusa aba bakobwa barakosheje ark Sandrine nawe akenewe guhanwa nuko si Shyashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *