Uncle Austin yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ku Mutima’

Tosh Luwano wamenyekanye cyane nka Uncle Austin, umuhanzi mu njyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ku Mutima’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element mu gihe yayunguruwe ikanasozwa neza na Bob pro.

Aganira na Igihe, Uncle Austin yavuze ko iyi ndirimbo ibanjirije izindi nyinshi zizasohoka mu minsi iri imbere harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Ati” Mfite indirimbo nyinshi zitarasohoka nshaka gusangiza abakunzi banjye, njye mba nshaka gukoresha imbaraga nyinshi mu muziki ku buryo abakunda umuziki wanjye batazigera bicwa n’irungu. Mu ndirimbo nzahita nsohora nyuma y’iyi harimo izo nakoranye n’abandi bahanzi zizajya hanze.”

Uncle Austin ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba umwe mu banyamakuru bafite izina ryubashywe. Uyu mugabo amaze gukora akazi gakomeye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse amaze kuzamura benshi mu bahanzi bamaze kwamamara.

Yafashije abarimo Bruce Melodie, Yvan Buravan, Teta Diana, Queen Cha, Charly na Nina [Rulinda Charlotte na Muhoza Fatuma Nina], Marina, Princess Priscillah, Victor Rukotana n’abandi.

Uretse kuba umuhanzi, ubu afite n’inzu ifasha abahanzi yise ‘The Management’

NGIYI INDIRIMBO KU MUTIMA YA Uncle Austin

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *