Umwe mu bafashwe amashusho baniga umugore yarashwe ahita apfa

Polisi y’Igihugu yatangaje ko abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bakubita umucuruzi wa Mobile Money bakanamwambura, bafashwe umwe akaraswa agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano undi atabwa muri yombi.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), bataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe agapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga’.

Yagize iti “Mwiriwe, Turamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga. Aba bombi bakubise ndetse bambura Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.”

Ku itariki 25 Gashyantare 2020 nibwo umwe mu banyamakuru yakwirakwije amashusho yafashwe na Camera zicunga umutekano [CCTV], agaragaza umucuruzi wa Mobile Money wambaye umwambaro w’akazi uranga aba-agent ba MTN, anigwa n’umusore umwe undi ari kumwambura amafaranga,barangije kumucuza utwo yari afute baramukubita bamugira intere.

Ayo mashusho yafatiwe I Remera ku muhanda uva ku Gisimenti ugana kuri Stade Amahoro, i Remera, imbere neza y’umuryango winjira muri Petit Stade, ku itariki ya 23 Gashyantare 2020 ahagana saa 17:20:02.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Umwe mu bafashwe amashusho baniga umugore yarashwe ahita apfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *