Umusore yafatiye murumuna we hejuru ya nyina basambana ahita amwica

Mu gihugu cya Kenya hakomeje kuvugwa inkuru yabiciye biracika mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu aho umugabo w’imyaka 35 utuye mu mudugudu wa Chegati, mu Ntara ya Kisii yishe murumuna we amuteye icyuma nyuma yo kumusanga aryamanye na nyina.

Abaturanyi bavuga ko nyakwigendera yari amaze igihe kinini aryamana na nyina w’imyaka 55 kandi ko iki kibazo cyari kizwi.

Umusore, amaze kumena idirishya yinjira imbere mu cyumba asanga bose basinze, ahita atera murumuna we inkota.

Bivugwa ko yamennye idirishya nyuma yo gukomanga ku rugi inshuro nyinshi ariko nyina na nyakwigendera ntibakingure kandi yari ari kubumva bavugiramo imbere.

Umugabo w’uyu mugore ushinjwa kuryamana n’umuhungu we akora i Nairobi akaba amaze amezi abiri atagera mu rugo.

Uyu mubyeyi yahise afatwa mu gihe ushinjwa umwicanyi yahise atoroka ubu akaba agishakishwa ngo aryozwe ubu bwicanyi yakoreye murumuna we.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *