Umusore mukundana nakwitwaraho atya, uzamenyeko atakugira umugore we

Niba uri umukobwa, ushobora kuba ukibaza ukuntu wamenya ko umuhungu mukundana agufiteho gahunda ifatika mu rukundo rwanyu bikagucanga. Iki ni cyo gihe rero ngo usobanukirwe neza imico n’imyitwarire ntakuka izakwereka ko umuhungu mukundana ashaka kukwiyibagiza no kukwikuramo kuburyo ushobora no gusanga yariboneye n’undi mukunzi umugwa ku mutima akaba aniyumvisha ko ari we yakirongorera bakabana.

Niba rero umaze igihe ukundana n’umusore ndetse urukundo rwanyu rwarakebaga ariko muri iyi minsi ukaba ubona ibintu bisa nibyahinduye isura ku buryo ucyibaza niba koko akigukunda; ugomba gusobanukirwa muri aka kanya kuko Umusomyi.com twagukusanyirije ibimenyetso bizakwereka ko umuhungu atakigufiteho gahunda.

Ibikurikira ni ibimenyetso bizakwereka ko umusore mukundana yagabanyije umurego mu rukundo ndetse ko bishoboka ko aho mugana atari heza:

  1. Ingeso nziza zawe yishimiraga, zisigaye zimubera umutwaro.
  2. Asigaye arakazwa n’ubusa kandi bikagorana ko uburakari bushira kandi biturutse ku mpamvu zidafatika akakwereka ko ari wowe ntandaro yabyo kandi nyamara si ko byahoze.
  3. Asigaye yihugiyeho kuburyo asigaye abura umwanya wo kuba muri kumwe kandi mbere byari ikinyuranyo, yigomwaga byinshi ngo akubonere umwanya.
  4. Telefoni ye asigaye yarayishyizemo urufunguzo rukomeye gukuramo (atanakubwiye)nyamara mbere warayinjiragamo uko ushaka.
  5. Asigaye aguhisha amabanga y’ubuzima bwe, ariko mbere yakubwiraga byose bimwerekeye.
  6. Ntakikugisha inama ariko mbere ni wowe yabanzaga kubaza icyo agiye gukora akabona gufata icyemezo.
  7. Asigaye atinda gusubiza ubutumwa bugufi uwandikira cyangwa ntakinabusubiza na busa ariko mbere umurabyo waratindaga.
  8. Ntakita ku bintu bikugoye, urabimubwira ariko ukabona ntacyo bimubwiye kandi mbere yahangayikishwaga n’ikikubabaje icyo aricyo cyose , cyaba gito cyangwa ikigoye cyane, mugafatanya kugeza gikemutse.
  9. Ntacyubaha umuryango wawe n’inshuti zawe.
  10. Ntagishaka gukora ibigushimisha nkuko yahoze abigira, ukabona mbese ntiyita kubyagushimishaga ahubwo akikorera ibyo yishakira rimwe na rimwe hakaba n’ibyo akora bihabanye n’ibyo aziko ukunda ngo ukunde ubabare.

Nshuti mukunzi wa Umusomyi.com rero, ikimenyetso kimwe muri ibi cyangwa ikindi ubona cyahindutse mu rukundo rwanyu. Gusa niba ubona byinshi muri ibi ariko bisigaye bimeze, ukwiriye kugira amakenga y’aho urukundo rwanyu rugana.

Nk’inama izagufasha muri ibi bihe: Ikitagenda hagati y’abakundana cyangwa abashakanye gikemurwa no kukiganiraho. Musabe umwanya, mwicare ahantu hiherereye, umubaze impinduka uri kumubonana, nakubera imfura azakubwira ikibimutera, hari n’igihe wasanga ari wowe watumye ahinduka.

One thought on “Umusore mukundana nakwitwaraho atya, uzamenyeko atakugira umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *