Umushinwa wafashwe amashusho akubita umunya Kenya yakererewe akazi yatawe muri yombi

Kuri iki cyumweru, tariki ya 09 Gashyantare 2020, Polisi yo mu gihugu cya Kenya yataye muri yombi umushinwa wafashwe amashuaho arimo akubita umunya Kenya ngo kuko yatinze kugera ku kazi.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’Umushinwa afite inkoni ari gukubita umunya Kenya yakoreshaga kubera ko ngo yakererewe akazi.

Uyu mushinwa witwa Deng Hailan yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’aya mashusho yakwirakwijwe ari guhondagura uyu munya Kenya wari wakerewe akazi amuhembera.

Urwego rushinzwe iperereza muri Kenya [DCI] rwatangaje ko rwataye muri yombi abahinwa 3 babasanze kuri Chez Wou Restaurant imu mujyi wa Nairobi barimo n’uyu wagaragaye ari gukubitira umwenegihugu mu gihugu cye.

DCI yagize iti “Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe mu binyamakuru zerekana umugabo ukomoka muri Asia ari gukubita umukozi w’umugabo bivugwa ko yakoraga muri Hoteli,muri iki gitondo abagenzacyaha bo muri Kilimani bagiye kuri Chez Wou Restaurant gukurikirana iki kibazo.”

DCI yavuze ko uyu Mushinwa,Deng Hailan, nta byangombwa bimwemerera gukorera muri Kenya yari afite mu gihe bagenzi be 3 VISA zabo zari zararangiye.

Uyu Hailan wayoboraga hotel yo muri Kenya nta byangombwa afite yahise afungwa we n’aba bagenzi be mu gihe abakozi bayo 8 bahise bajyanwa kuri polise kubazwa.

Kuwa Gatandatu nibwo iyi video yagiye hanze uyu mushinwa ari guhondagura uyu muturage, abantu inyuma bari guseka abandi bari gufata amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *