Umusaza yarijijwe bikomeye n’impano idasanzwe yari ahawe n’abakobwa be

Abakobwa babiri basize se mu marira y’ibyishimo nyuma yo kumutunguza imodoka nshya. Muri videwo imaze gukwirakwira hose, abo bakobwa bombi bagaragara berekana agasanduku k’impano karimo urufunguzo rw’imodoka bahaye Papa wabo.

Umusaza yayobowe n’abakobwa be n’abandi bagize umuryango berekeza hafi y’imodoka nshya yari iparitse. Amaso ye ntiyashoboraga kwizera kubona ibyo abana be bamuhaye nk’impano bityo bimutera gutungurwa cyane.

Video irambuye kandi yuzuye amarangamutima yasakajwe kuri Facebook n’umwanditsi umwe Fanelesibonge Ndlovu. Nk’uko iyi videwo ibigaragaza, abadamu beza bari bishimye ubwo berekaga papa wabo Toyota Hilux nshya. Bamujyanye mu garaje ryo mu rugo, baririmba indirimbo za gospel bashimira Imana.

Papa w’aba bakobwa bombi yagiye ahobera buri mukobwa n’amarira menshi mu rwego rwo kubashimira umuhate bagize wo kuba bamugenera impano y’imodoka.Birumvikana ko yagombaga gusuzuma imodoka ye nshya kugira ngo arebe niba byose bikora kandi yarishimye cyane igihe imodoka yari amaze kuyatsa.

Byari ibihe byamarangamutima gusa kuko abo bakobwa bombi banditse bifuriza se wabo kuryoherwa n’imodoka nshya bamugeneye nk’impano y’umubyeyi.Iyo Videwo yakunzwe cyane n’abantu benshi bashima abakobwa bato ku gikorwa cyiza bakoreye umubyeyi wabo.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *