Umuryango wa Kizito Mihigo wamaganye abitwaza urupfu rwe bakabashinyagurira

Mu gushyingura Umuhanzi Kizito Mihigo, muramu we witwa Mugiraneza Emmanuel wayoboye imihango asoza igikorwa yari yatangiye mu gitondo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, yavuze ko hari abakoresheje urupfu rw’uriya muhanzi mu nyungu bwite n’iza politiki, avuga ko ‘bashinyagurira umuryango we’.

Yagize ati: “Hari abantu bashatse gukoresha urupfu rwa Kizito bagashinyagurira umuryango, bakatuvugira ibyo tutari byo, ibyo tutakora hari n’abashatse kutugereranya na Shitani, cyangwa bagashaka kudusiga imico, imigenzo, cyangwa ibyaha tutagendana na byo.”

Avuga ko umuryango wabo wemera Imana, ukayibona mu ishusho y’abantu, ugakunda abantu, ngo ibivugwa mu itangazamakuru, n’ababikora bashaka guhaha amafaranga ngo si cyo kibaranga.

Ati: “Hari ibyo mbonye bahuza Kizito bavuga ngo ni umusangirangendo wacu na we tuzamusabira, ibyo sintekereza ko ari byo, sintekereza ko tuba muri uwo mu rongo, umurongo tubamo ni uwo kwemera Imana, ni uwo kuba Umukiristu no gukunda abandi bantu.”

Aya magambo yavugiwe Rusororo, yakurikiwe n’itangazo ryasohowe n’umuryango wa Kizito Mihigo ryamagana ibintu byose byandikwa mu “mpamvu z’abantu ku giti cyabo.”

Ku itangazo ryakwirakwiye ryanditsweho ko ari irya FDLR, Mugiraneza Emmanuel yagize ati “Urumva FDLR yakwihanganisha Kizito Mihigo kandi ari yo yasize imwiciye?”

Mu Bubiligi abavuga ko batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda basabiye Misa Nyakwigendera Kizito Mihigo, umuryango we ukavuga ko abitwaza urupfu rwe mu nyungu zabo bwite witandukanyije na bo.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *