Umupasiteri yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya abagore 401 ngo abahe kugira amavangingo

Nah Zula Kumhar, umushumba wa Holy Heaven Church, yatawe muri yombi nyuma yo gusambanya abagore n’abakobwa basaga 400.

Nah Zula Kumhar, muri rusange ngo yasambanyi abagore n’abakobwa bagera kuri 401 yitwaje ibyo benshi bashingiraho ko bitanga ibyishimo, cyane cyane ku batabigira n’abasanzwe batabyitaho.

Uyu mushumba w’itorero Holy Heaven Church ngo yasambanyije abagore 401, kandi ngo kuri buri umwe yabaga yizeye ko yashoboraga kumusubiraho inshuro irenze imwe bitewe n’ibyo yifuza kugeraho.

Yabemereraga kubafasha kuzana amavangingo ngo babashe gushimisha abagabo babo mu ngo ndetse ngo abandi yabasambanyaga abizeza ubukire ndetse no kubona abagabo beza ku bakobwa bagumiwe.

Si ibyo gusa kandi, Zula Kumhar ngo abandi yaberekaga imirongo yo muri Bibiliya, ngo uko abahereza bitambo Imana yakundaga ko mu byo yabahaga harimo abagore, kandi nkuko celebxafr dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo abamwizeraga ibyo basabye byarakundaga.

Uyu mushumba w’Imana Nah Zula Kumhar ngo kuri ubu akaba yaratawe muri yombi n’abashinzwe umutekano muri icyo gihugu.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *