Umupasiteri yafashwe asambanya umwana w’imyaka 13 y’amavuko

Mu gihugu cya Nigeria, Polisi yo mu mujyi wa Lagos yataye muri yombi umupasiteri witwa Temidayo Afolabi w’imyaka 36 nyuma yuko hamenyekanye ko yasambanyirije umukirisitu we w’umukobwa ufite imyaka 13 mu biro by’urusengero.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Nigeria, avuga ko pasiteri Temidayo Afolabi wo mu rusengero rwa Cherubim & Seraphin muri Paruwasi y’ubwami bw’abami muri Lagos, ngo yakoresheje uyu mukobwa imibonano mpuzabitsina incuro nyinshi ariko akaba yari yaramwiyamye kuzabivuga.

Nkuko amakuru akomeza abivuga, uyu pasiteri yatawe muri yombi ubwo mukuru w’uyu mwana w’umukobwa yafataga uy mu pasiteri ari gusambanya uyu mwana, niko kwihutira kubibwira ababyeyi be nabo bahita batanga ikirego kuri polisi yahise imuta muri yombi.

Mu guhatwa ibibazo kuri stasiyo ya polisi, pasiteri Afolabi yavuze ko yaryamanye n’uyu mwana incuro eshanu gusa mbere yuko bamufatana na we, avuga ko igitekerezo cyo kuryamana nawe cyaje nyuma nyuma yaho se umubyara yitabye Imana nuko agasaba umuryango w’uyu mwana (we na nyina) kuza kubana na we muri zimwe mu nyubako zishamikiye ku rusengero rwe.

Pasiteri Afolabi yakomeje avuga ko yasambanyirije uyu mwana mu biro kubera ko atifuzaga ko umugore we abimenya mu gihe aramutse amusambanyirije mu rugo.

Bala Elkana, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Lagos yahamije ko koko bamaze guta muri yombi pasiteri Temidayo Afolabi, kandi ko mu gihe iperereza n’ikusanyabimenyetso rizaba rirangiye neza, agomba kugezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *