Umunyadushya Jose Mourinho yongeye guhagurutsa imbaga kubera inyogosho ye nshya

Umutoza Jose Mourinho uhorana udushya yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye mu Bwongereza no hanze yabwokubera ukuntu yiyogosheje umusatsi akawumaraho agasigarana uruhara.

Amakuru atugeraho ni uko, Mourinho yagiye kwiyogoshesha kuri Salon yitwa barbers Haks Oscar arangije agashyira hanze amafoto bituma benshi bavuga ko yiyemeje gushakira hasi hejuru intsinzi cyane ko ngo iyo yiyogoshesheje akubita amakipe kakahava.

Ntabwo ari ubwa mbere Mourinho yikuyeho umusatsi wose ndetse ibinyamakuru bivuga ko iyo abikoze biba ari nko kwiyongerera imbaraga n’umuhate bityo amakipe bahanganye mu mikino akayagarika bitamugoye, muri make rero ngo ni ibironda kuri we.

Inyogosho ya Jose Mourinho ikomeje kuvugisha abatari bake ibitandukanye

Ibi bikomeza gushimangirwa n’uko ngo ubwo Mourinho yari muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2006-07, yariyogoshesheje bituma atsinda imikino 9 muri 11 yakinnye amaze kubikora.

Ku yindi nshuro, ubwo yari agarutse muri Chelsea mu mwaka w’imikino 2013-14, yarongeye yiyogoshesha umusatsi wose atsinda imikino mu 10 yakinnye.

Tottenham izakina na Aston Villa kuwa 16 Gashyantare aho benshi biteze kureba koko niba kwikuzaho umusatsi wose kwa Mourinho bizamufasha akaza muri Big 4.

Mu mikino 19 Jose Mourinho amaze gutoza Tottenham, yatsinze 10, anganya 4 atsindwa 5 .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *