Umunyadukoryo Senderi International Hit yahawe igihembo n’akarere ka Kirehe

Nzaramba Eric, umuhanzi w’umunyarwanda benshi bazi ku izina rya Senderi International Hit, yahawe igihembo n’akarere akomokamo ka Kirehe ko mu ntara u’Iburasirazuba kubera gukora ibihangano bishimisha abaturage baho n’utundi turere muri gahunda z’iterambere.

Senderi yavuze ko yahawe iki gihembo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020 muri aka karere akomokamo. Ati: “Naraye mpawe igihembo cy’indashyikirwa n’akarere ka Kirehe nk’umuhanzi uhavuka ugerageza gushimisha abaturage baho n’utundi turere muri gahunda z’iterambere ry’igihugu, mu kurinda ibyagezweho no kubyongera biciye mu bihangano by’uburere mboneragihugu.”

Yavuze ko indirimbo zatumye ahabwa iki gihembo zirimo iyitwa ‘Ibidakwiriye nzabivuga’, ‘Nta mpamvu n’imwe’, ‘Iyo twicaranye’, ‘Abanyarwanda twaribohoye’, ‘Tuzarinda igihugu’ na ‘Twambariye gutsinda’.

Uyu muhanzi yahawe iki gihembo ku munsi wo gusoza ibyitwa ‘Open Day’ bikorwa n’abatuye muri aka karere, uyu akaba ari munsi abantu n’ibigo byigenga bakorera mu karere bose bahurira mu imurikabikorwa bakerekana ibyo bamaze kugeza ku baturage hanarebwa gahunda z’ibihe biri imbere.

Senderi aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Imitako ya Migongo’ na ‘Ikirashi’ yakoranye na Intore Tuyisenge .

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994. Umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Senderi kandi akunda no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izamagana abahembera amacakubiri.

Senderi International Hit yishimiwe cyane n’abo ku ivuko rye ubwo yabataramiraga

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Umunyadukoryo Senderi International Hit yahawe igihembo n’akarere ka Kirehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *