Umukozi wo mu rugo yaguwe gitumo agerageza kwanduza SIDA umwana wa Nyirabuja

Umukozi wo mu rugo witwa Catherine Mbuyuka w’ahitwa Kiganjo muri Nyeri ho muri Kenya, yaguwe gitumo ashaka konsa umwana wa shebuja kugira ngo amwanduze agakoko gatera SIDA.

Uyu mukozi yafashwe kuri kamera zo mu nzu ubwo yageragezaga guha ibere umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri wa shebuja kandi bizwi ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Inkuru dukesha Televiziyo CITIZEN ivuga ko uyu mukozi w’imyaka 20 yakoze abishaka kuko yifashe agaterura umwana agatangira kumuha ibere yiyibagije ko hari kamera iri kumureba, kandi bikaba bisanzwe bizwi ko konsa umwana uri hejuru y’amezi atandatu y’amavuko, bikozwe n’umuntu ufite ubwandu bishobora kwanduza umwana.

Ba nyir’umwana baratabaye, uyu mukozi Mbuyuka atabwa muri yombi. Imbere y’Umucamanza, JM Macharia Catherine Mbuyuka arashinjwa nanone kugaragara kenshi yibasiye uyu mwana. Mbuyuka ntahakana ibyaha aregwa n’ubwo atavuga impamvu yabimuteye.

Nyuma yo gutanga ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya, Mbuyuka akurikiranwe ari hanze, urubanza rwe rukaba ruzakomeza kuwa 27 Werurwe.

Abakozi bo mu rugo bazwiho guhemukira ba shebuja, binyuze mu gutura umujinya n’ubugome abana babo, akenshi bitewe n’umwuka mubi uba uri hagati y’iumukozi n’umukoresha.

One thought on “Umukozi wo mu rugo yaguwe gitumo agerageza kwanduza SIDA umwana wa Nyirabuja

  1. Umuntu yandika inkuru ntagaragaze aho inkuru yabereye kweri?! Si iyi nkuru gusa kdi yabonetsemo iri kosa kuko no mu nkuru ivuga ku mwaâri wasanzwe asambanira muri kaminuza ntigaragaza ngo Ni iyihe kaminuza, Ni mu kihe guhugu,. …

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *