Umukobwa yatanze amafaranga ngo arongorwe bamutera uw’inyuma

Mu murenge wa Nkungu wo mu karere ka Rusizi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abakobwa bahangayikishijwe n’abasore babaca amafaranga kugirango babagire abagore mu gihe mu muco nyarwanda bimenyerewe ko umusore ari we utanga inkwano kugirango arongore umukobwa.

Nk’uko byakuze kugarukwaho ndetse bikanavugisha benshi amagambo atandukanye, ingeso yo kuba abakobwa basabwa cyangwa bagatanga amafaranga ngo barongorwe yakunze kuvugwa cyane no kugaragara mu ntara y’Uburengerazuba.

Kuri iyi nshuro, mu makuru dukesha Radiyo na TV1 igaragaramo abakobwa bahangayikishijwe n’abasore babaka amafaranga menshi ngo bakunde babagire abagore bakiyemeza kuyashaka bakayabaha nyamara rimwe na rimwe bikarangira babahemukiye ntibabatware.

Aganira na TV1 dukesha iyi nkuru, umwe muri abo bakobwa, agaragara yiyemerera ko we ubwe yumvikanye n’umusore ko azamugira umugore bakumvikana ko azamuha amafaranga ibihumbi 200,000frw ndetse ngo na nyuma yo kubyumvikanaho bandikirana n’urwandiko. Ngo mu gihe uyu mukobwa yari amaze kumuha amafaranga 194,200frw umusore yaje kubona undi mukobwa wemera kumuha 500,000frw ahita amutera umugongo akurikira uwamuhaga menshi.

Mu magambo ye bwite yagize ati “Nagombaga kumuha 200,000frw ayabuze yose arambwira ati ‘amafaranga nutayabona yose hari umukobwa uri kumpereza 500,000frw mwe mwampaye ubusa.”

Uyu musore na we yiyemerera ko yakiriye aya mafaranga 194,2000frw akavuga ko azayamusubiza. Bigaragara ko icyari umuco wo gutanga inkwano nk’ishimwe ku babyeyi bareze umukobwa muri uyu murenge byahindutse, umukobwa akaba asigaye ari we ukwa umuhungu ndetse ababyeyi bo mu murenge wa Nkunku bavuga ko babuze uko bagira bitewe n’uko haba habayeho kumvikana hagati y’umusore n’umukobwa.

Abakobwa bahuriza ku kuba impamvu bemera gutanga aya mafaranga ari uko baba batinya kuzahera iwabo bityo umukobwa hagira umuhungu baganira akemera ibyo amusaba kugirango akunde abone umugabo.

Gusa n’ubwo bimeze bitya, ntibiraba ihame kuko abantu ntibabyumva kimwe kuko na magingo aya hari abakobwa batabikozwa ngo kuko banabona byazabakururira gutuma basuzugurwa n’abo bashakanye no kuba ndetse banabaca inyuma bakurikiranye imitungo y’ababareshya bitwaje uko bifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *