Umukobwa w’ikimero, ugaragara mu mashusho y’indirimbo yavuze ku bakobwa biyambika ubusa

Musengayire Yvette wamenyekanye cyane mu myidagaduro nka Bookelly, ni umwe mu bakobwa bagenzwego bifashishwa muri video z’abahanzi ndetse bitunze ngo abakobwa kugaragara muri video ntibigafatwe nk’ishyano ryaguye.

Musengayire Yvette amaze kugaragara muri Video zirenga 10 z’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, izamenyekanye zigera 6 zirimo “Fata amano, Canga irangi, Ntimunywa, Ndakwemera n’izindi.

Gukora video ni umwuga nk’indi biterwa n’umuhanzi kandi burya bisaba kugira umuvugizi(ukurikirana inyungu ze).
Musengayire Yvette avuga ko akiri umwana yabaga azi ko ibivugwa mu myidagaduro yo mu Rwanda by’akarusho muri muzika abikunda cyane ariko kandi zi no kubyina. Ngo uko ni nako byatangiye agaragara muri video imwe akumva nshaka kujya no mu yindi.

Ati”Ababyeyi banjye barabyanze mbereka ko ari umwuga ntakindi ngamije cyanjyana mu myitwarire mibi nyuma mama yaje kubyakira aranyicaza ansaba kubikora neza ntarangaye.”

Akomeza agira ati: ”Kuba wagaragara muri video ntibivuze guta umuco kuko bimutunga kandi iyo arangije gukora video asubira mu buzima busanzwe,bisaba gutekereza cyane mbere yo kugaragara muri video wanga ko bizagira ingaruka mbi ejo hazaza.” Ibyo aziririza, ndabanza nkamubwira ibyo igenderaho birimo kutiyambika ubusa, gukorera ku gihe no kwirinda kwiyandarika”.

Yemeza ko video irebwa n’abantu benshi ari yo mpamvu abakobwa bagaragara muri video badakwiye kwemera kwiyambika ubusa, kandi bakazirikana ko nyuma yo gukora ako kazi hari ubundi buzima babayemo no kuba batanga uburere ku bo baruta.

Asoza yibutsa ababyeyi ko badakwiye kubuza abana b’abakobwa kugaragara muri video kuko ari umwuga nk’indi,bakobwa ntitukemere guta agaciro dushaka amafaranga ikindi abakobwa kugaragara muri video ntibigafatwe nk’igikuba cyacitse.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *