Umukobwa wafashwe amashusho bari kumusambanya yapfuye

Nyuma y’iminsi mike hari amakuru y’umugabo wo mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Patrick Ayoyi Ajunga, acicikana hirya no hinoku mbuga nkoranyambaga ndetse ayo makuru akaba yaraherekejwe n’amashusho yafashwe na nyir’ubwite uko abyihamiriza, byarangiye uyu ukobwa basambanaga bamusanze aho yiyahuriye mu murima.

Nkuko aya makuru dukesha ikinyamakuru NairobiNews akomeza abisobanura, uyu mukobwa utatangajwe amazina, yagaragaye mu mashusho yafashwe na Patrick Ayoyi Ajunga ubwo basambaniraga mu ntebe, ngo ubwo umugore we yari atariwe mu rugo ngo kuko yari yagiye muri gshunda zo kwita ku muryango we. Uyu mugore kandi bafitanye abana batatu.

Ubwo aya mashusho yasakaraga, abashinzwe umutekano bahise baza gufata uyu Patrick Ayoyi Ajunga, aho yisobanuye avuga ko ari we wifatiye ayo mashusho ku bushake, ngo kandi nta bwo uyu mukobwa ari mu kigero cy’imyaka bamuha kuko banamushinje gusambanya umwana utujuje ubukure.

M u kubishimangira , ubwo yagezwaga kuri Polisi, yavuze ko ari we wifatiye aya mashusho ari gusambana n’uyu mwana w’umukobwa gusa agahakana ibyo kuvuga ko ari munsi y’imyaka y’ubukure. Anakomeza avuga ko aya mashusho yayafashe mu mwaka wa 2017 yishimisha, kandi ngo muri icyo gihe uyu mwana w’umukobwa yari afite imyaka 20 atari munsi y’imyaka y’ubukure nkuko byakomejwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yongeyeho ko uyu mukobwa ubu yamaze no gushaka umugabo.

Nyuma y’aya makuru rero ni bwo uyu mwana w’umukobwa yaje gushakishwa n’abaturanyi be, iwabo, baramubura bakomeza gushakisha hirya no hino hanifashiahwa inzego z’umutekano, baza kumusanga yimanitse mu giti cyari mu murima w’abaturanyi yapfuye.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mukobwa rwahamijwe na Commander Napak, umuvugizi wa Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karamoja, aho Patrick Ayoyi Ajunga, wasambanyije uyu mukobwa afungiye hamwe na Loduk Longol, ise ubyara uyu mukobwa aho akurikiranyweho gutoteza uyu mukobwa bikaba ari byo byaba byaratumye yimanika.

One thought on “Umukobwa wafashwe amashusho bari kumusambanya yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *