Umujyi wa Kinshasa washyizwe mu kato

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko umurwa mukuru Kinshasa ubaye ushyizwe mu kato kugira ngo babashe guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Kabiri, Tshisekedi yavuze ko iyo myanzuro ihita itangira gushyirwa mu bikorwa.

Mu myanzuro yafashwe harimo gufunga imipaka, guhagarika ingendo ziva cyangwa zinjira mu mujyi wa Kinshasa haba izo mu kirere, ku butaka no mu mazi.

Mu cyumweru gishize nibwo Congo yagiriye inama abaturage bayo kwirinda ingendo zitari ngombwa. Abantu 45 nibo bamaze kubonekaho coronavirus muri icyo gihugu.

Umujyi wa Lubumbashi nawo kuwa mbere washyizwe mu kato k’amasaha 48 nyuma y’uko abantu babiri bagaragayemo barwaye coronavirus nkuko BBC yabitangaje.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *