Umuhanzikazi Young Grace yanenze Pique wamuteye inda agakuramo ake karenge

Mu bihe byashize ni ho hamenyekanye urukundo rw’akadasohoka hagati y’umuhanzikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace] wamamaye mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda ndetse n’umusore Pique, umukinnyi w’umupira w’amaguru mu kiciro cya kabiri, nyuma birangira bimenyekanyeko uyu muhanzikazi atwite, ariko ntihongera kugaragara aba bombi bari kumwe.

Abantu benshi bibajije bikomeye aho iby’urukundo rw’aba bombi rwahereye birabayobera kuko nta nu’umwe muri aba wari ukibasha gutangaza ibyabo.

Ku munsi w’ejo rero ni bwo Young Grace yafashe umwanya ashimira nyina wamwibarutse aho avuga ko adahwema kumufasha umunsi ku munsi, ndetse avuga ko amushimira byimazeyo urukundo yamugaragarije kugeza akuze anakomoza ku wamuteye inda agahita amukuraho amaboko.

Ejo tariki ya 8 Werurwe nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ari nabyo byateye uyu muhanzikazi gushimira nyina umubyara anaboneraho umwanya wo kumwifuriza uwo munsi mwiza.

Young Grace kandi yanenze Rwabuhihi Hubert Pique babyaranye Diamante amushinja kwitarutsa inshingano ze nk’umubyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Young Grace yashimiye nyina umubyara ku byiza byose yamukoreye avuga ko ababyeyi b’abagore bakora n’inshingano z’abandi.

Yagize ati“ Ubundi ababyeyi b’abagore turi abanyembaraga nyinshi cyane. Twifitemo ubushobozi bwakora inshingano zacu neza tukaba twanakora n’iz’abandi bananiwe. Urugero natanga ni mama wanjye yarambyaye, arandera, aranankuza.”

Yakomeje anenga kandi umusore babyaranye kuba yarihungije inshingano ze none zikaba zikorwa na nyina umubyara.

Yagize ati“ntabwo byarangiriye aho rero n’ubu aracyakora kuko ubu noneho amfasha kurera umwana wanjye. Mama kubaho kwa we mu buzima bwanjye n’umwana wanjye byanyibagije burundu kubura kwa se w’umwana watarutse agahunga inshingano.”

Tariki ya 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura ye y’umukobwa, Diamante, akaba yaramubyaranye na Rwabuhihi Hubert Pique bakundana wari waranateye ivi amusaba ko bashyingiranwa ariko bakaba baraje gutandukana.

Urukundo rwa Young Grace na Pique rwashyushye cyane hataramenyekena ko Young Grace atwite, nyuma yaho rurazima

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *