Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yibarutse umwana w’umuhungu

Juliana Kanyomozi, umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda yibarutse umwana w’umuhungu, nyuma y’uko yari amaze igihe kitari gito apfushije umwana yari afite w’ikinege.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzikazi yanditse agaragaza ko yibarutse umwana w’umuhungu ku itariki ya 12 Gicurasi 2020, anashimira Imana ku bw’ibyishimo yongeye kumuzanira mu buzima.

Juliana Kanyomozi yongeye kugira ibyishimo byo kubona umwana w’umuhungu, nyuma yoo’uko undi mwana w’umuhungu yari afite yitabye Imana ku itariki ya 20 Nyakanga 2014, mu bitaro bya Aga Khan Hospital i Nairobi muri Kenya azize indwara ya Asthma afite imyaka 11 y’amavuko.

Umuhungu wa Juliana witabye Imana muri 2014, aha yari hagati ya mamam we na nyirakuru.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *