Umuhanzi Riderman yavuze uko Coronavirus yatumye akumbura u Rwanda

Umuhanzi w’umunyarwanda, Gatsinzi Emery umuraperi umenyerewe hano mu Rwanda uzwi nka Riderman avuga ko icyorezo gihangayikishije Isi muri iyi minsi cya Coronavirus yagitekerezagaho bikamutera gukumbura mu rugo.

Riderman ku wa gatanu nibwo yagarutse i Kigali avuye gukorere igitaramo ku mugabene w’Uburayi mu gihugu cy’Ububiligi aho yari yajyanye n’umuhanzikazi Marina ndetse na Social Mura kuva tariki 20 Gashyantare 2020.

Riderman yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abataribake cyane mu gihugu cy’Ubushinwa  ari na ho cyaturutse ko cyamuteraga ubwoba.

Avuga ko mu Bufaransa ahaturanye n’Ububiligi bari baherereyomo naho habonetse abantu bamaze kwandura kiriya cyoroze n’ubwo aho yari ari cyari kitarahagera. Ati “Nayitekerezagaho kuko nko mu Bufaransa hegereye Ububiligi kandi hari abantu bari bayivuzweho ntiwabura kubitekereza usibye ko utahagarika ubuzima burundu.”

Avuga ko iki cyorezo kugeza ubu kimaze kwibasira ibihugu bitandukanye byo muri Aziya  no ku mugabane  w’Uburayi ndetse hari ahabonetse umurwayi muri Africa nko muri Nigeria na Misiri, ngo byatumaga akumbura mu Rwanda. Ati “Nageze aho nkumbura mu rugo, nkumbura abavandimwe n’inshuti nubwo tutamazeyo igihe kirekire.”

Ngo yagerageje gukurikiza amabwirizwa bahabwaga kugira ngo abashe kwirinda icyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abasaga 2700 ku Isi.

Avuga ko ikindi cyamugoye ubwo yari i Burayi ari imbeho nyinshi kuko muri iki gihe bari ubukonje.

Riderman abaye umwe mu baririmbyi bake bo mu Rwanda mu njyana ya HipHop bakoreye ibitaramo ku mugabane w’Uburayi nyuma ya Jay Polly.

Riderman Avuga ko imishinga yo gukomeza  gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda igikomeje nubwo hakiri kare ngo abe yagira icyo abitangazaho.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

One thought on “Umuhanzi Riderman yavuze uko Coronavirus yatumye akumbura u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *