Umugore w’imyaka 22, yiyahuye nyuma yo kwiyicira umwana we

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru ikomeje gutuma benshi bacika ururondogoro y’umugore w’imyaka 22 y’amavuko wiyambuye ubuzima nyuma yo kwica umwana we kubera amakimbirane yagiranye n’umuhungu wamuteye inda hanyuma akihakana umwana.

Uyu mugore witwa Epigha Peace Koboye bamusanze ahitwa Bomadi ho muri leta ya Delta yapfuye, aho byemejwe ko yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima we n’umwana we nyuma y’uko umuhungu wamuteye inda amwihindutse amubwira ko uwo mwana atari uwe.

Imirambo y’aba bombi yaje kujyanwa bitwa Bomadi General Hospital ngo hakorwe isuzuma ku cyaba cyishe uyu mugore n’umwana we, basanga bariye uburozi.

Abaturage batanze amakuru n’abari basanzwe bazi uyu mugore bavuzeko yaba yarabitewe n’uko umuhungu wamuteye inda (babyaranye uyu mwana) yaje kumwihakana avugako uyu mwana atari uwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *