Umugore yafashwe asambanira mu bwiherero, ariko ibyo yakoreye umugabo we byakangaranyije abantu

Ibinyamakuru byinshi ndetse n’abantu benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, nyuma y’amakuru y’umugore wafashwe n’umugabo we ari gusambanira mu bwiherero bikaza kurangira atwikishije uyu mugabo we amazi ashyuahye.

Ibi byabaye mu gihugu cya Nigeria, aho amakuru akomeje gucicikana mu bitangazamakuru byinshi muri iki gihugu, aho umugore w’imyaka 29 y’amavuko, yamennye amazi ashyushye ku mugabo we arashya arakongoka, nyuma y’uko amufatiye mu cyuho amuca inyuma. Nk’uko amakuru abivuga rero iyi nkozi y’ibibi kuri ubu ikaba yarashyikirije inzego z’umutekano aho bategereje ko ubutabera bwakora imirimo yabwo agakanirwa urumukwiye.

Nkuko rero abatangabuhamya babiganirije ibitangazamkuru muri iki gihugu, ngo ubwo Muzeza, umugabo w’uyu mugore uzwi ku izina rya Chinemwamwasa, yatahaga mu masaha ya nijoro, ngo yageze mu rugo iwe asuhuje abura umugore we kandi abona inzu ikinguye, ni ko kwigira inama yo kujya kumushakisha ngo arebe ko amubona.

Ubwo uyu mugabo wo mu giturage cya Nyamuseve yageraga hafi n’ubwiherero bwabo yahamagaye umugore we mu izina n’ijwi riranguruye maze yumva umugore yitabiye mu bwiherero amubwirako yarwaye munda.

Umugabo byamwanze munda maze na we yigira inama yo kuba agumye aho akanya, ni ko kumva umugore anihira muri bwa bwiherero ari kumwe n’undi mugabo bari bari gusambaniramo.

Uyu mugabo yahise ajya kwiryamira n’umujinya mwinshi ahita anakinga. Ubwo umugore yarangizaga gahunda ze rero yaje gukomangira umugabo maze na we yanga kumukingurira, amubwira ko asubira kureba umugabo bari kumwe, ni ko kwigira inama yo kujya gushyushya amazi maze amaze kwatura ajya guhamagara abaturanyi be ngo baze bamubwirire umugabo amukingurire.

Ubwo abaturanyi babo bahageraga bakomanze ku idirishya maze umugore na we ajya ku rugi na ya mazi ariko babaturanyi batabizi, maze umugabo agikingura aziko bagiye kujya mu bibazo byabo umugore we ahita amucurikaho ya mazi yabize.

Uyu mugabo rero yahise ajyanwa byihuse kwa muganga aho arwariye mu bitaro bya Guruve hospital, abaturanyi na bo bahita bafata wa mugore bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano, akaba ategereje gushyikirizwa inkiko ngo hakurikizwe ubutabera.

One thought on “Umugore yafashwe asambanira mu bwiherero, ariko ibyo yakoreye umugabo we byakangaranyije abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *