Umugabo yishe umugore we amutemye, ahita ajya kwimanika

Ku wa kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 05 Gicurasi, muri Zimbabwe, umugabo witwa Stephen Bisiwasi w’imyaka 37, yishe umugore we Tryphine Nyika w’imyaka 32, amutemye.

Nk’uko iHarare ibitangaza, ibi byabereye ahitwa Umwinsidale,  aho  uyu mugabo n’umugore we bakoreshwaga n’umukoresha umwe, maze uyu mugabo akaza kwica umugore we umutemesheje umuhoro, ngo nyuma yo kunanirwa kwihanganira ko yashakaga ko batandukana nubwo urugo rwabo rwahoraga mu ntonganya.

Amakuru akomeza avuga ko, nyuma yo kwiyicira umugore, Stephen Bisiwasi, na we yahise yimanika mu kagozi na we arapfa.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu cya Zimbabwe, Komiseri wungirije, Paul Nyathi, yemeje iby’aya makuru.

Ati: “Kuri uyu wa kabiri, Polisi iri gukora iperereza ku bashakanye babiri  bari batuye ahitwa Umwinsidale, aho umugabo yimanitse mu kagozi nyuma yo kwica umugore we amutemesheje umuhoro.”

Amakuru avuga ko umwuka mubi hagati y’aba bombi watangiye ku wa Gatanu taliki ya 1 Gicurasi 2020 mu masaha ya 1800, aho bagize ubwumvikane buke bigatuma batandukana bikarangira baryamye mu byumba bitandukanye mu nzu babanagamo.

Ass-Comm. wa polisi, Nyathi yagize ati: “Kuwa Kabiri taliki ya 5 Gicurasi 2020 nko mu masaha ya 11h00′, umuturanyi na we wakoreshwaga n’umukoresha w’aba bombi batuye kuri aderesi imwe, yumvise urusaku ruturutse aho Stephen Bisiwasi n’umugore we Tryphine Nyika bari bari ari na ho aya mahano yabereye.

Ngo ubwo uyu muturanyi yahururaga, akihagera yatunguwe no kubona umugore aryamye mu kidendezi cy’amaraso yakomeretse mu mutwe kandi yaciwe intoki ebyiri z’iburyo. Yahise yihutira guhamagara umukoresha wabo utari murugo mugihe ibyo byagaga. Nta kindi uyu mukoresha yari gukora, yahise yihutira kujyana Tryphine Nyika mu bitaro bya Parirenyatwa kugira ngo avurwe.

Nkuko ikiyamakuru Harare Metro (H-Metro) cyo muri ako gace cyabitangaje, Tryphine yaje kwitaba Imana nyuma yo kujyanwa kwa muganga, bagarutse kureba umugabo we, basanga yimanitse mu kagozi mu gikari yapfuye, ari nabwo yahise abimenyesha mushiki we.

Amakuru avuga ko, uyu mugabo amaze gutema umugore we aziko yamunogonoye, yanditse urwandiko avuga ko yatemye Tryphine Nyika akoresheje umuhoro, agahitamo na we kwimanika.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *