Umubyeyi wa Wizkid, yihanangirije abari gutesha uyu muhungu we umutwe

Shola Ogudu, umubyeyi w’umuhanzi Wizkid yabujije abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Nigeria kureka kwivanga muri gahunda z’umuhungu we bakamureka akibera ubuzima bwe kuko adakunda urusaku n’ibitesha umutwe.

Ni mu mashusho uyu mubyeyi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavugaga ko umuhungu we adakunda abamutesha umutwe agira ati: ” Mwese mugomba kureka umuhungu wanjye akabaho ubuzima bwe, muturekere icyamamare cyacu, ntabwo akunda urusaku mumureke” 

Nubwo nta mpamvu yavuzwe yatumye Shola Ogudu atangaza aya magambo, mu cyumweru gishize ni ho umuririmbyi Wizkid yavuzweho byinshi ku mukobwa witwa Sophie Alajika kuko abafana be bavugaga ko bakundanye nubwo Wizkid ntacyo yigeze abitangazaho.

Sophie Alajika umukobwa bivugwa ko yahoze akundana na Wizkid ntabwo aramenyekana cyane kuko yatangiye kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro rwo muri Nigeria ubwo yagaragaza ko ashaka kwinjira mu mwuga wo gukina filimi muri iki gihugu maze atangira kumenyekana.

Sophie Alajika amaze kugaragara muri filimi zitandukanye zo muri iki gihugu giteye imbere mu mwuga wa filimi muri Africa, ndetse yanagaragaye mu ruhererekane rwa filimi zica kuri Television zo muri Nigeria. Gusa ifoto irimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga Alajika ari mwiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *