Umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda wiyongereyeho abandi 4

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda imaze gutangaza ko kuri uyu wa 24 Werurwe 2020, mu Rwanda hemejwe abandi barwayi 4 ba Coronavirus, bose hamwe bagera kuri 40.

Muri aba barwayi harimo 2 baturutse i Dubai, 1 yaturutse i Buruseli mu Bubiligi n’undi 1 wahuye n’uherutse kugaragaraho iki cyorezo.

Kuri uyu wa 22 Werurwe ni bwo Minisiteri y’ubuzima yari yatangaje ko habonetse abarwayi bashya babiri, biyongeraga kuri 17 bari batangajwe mbere. Bose hamwe babaye 19, umunsi w’ejo hiyongereyeho 17 none ubu hiyongereyeho 4 buzura abarwayi 40.

Mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ifite 25, Tanzania 12, Uganda ifite 9 naho u Burundi na Sudani y’Epfo nta murwayi n’umwe urahagaragara.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *