Uganda: Jackie Chandiru, wabitswe kubera ibiyobyabwenge, yagarutse i buntu (AMAFOTO)

Jackie Chandiru, umuhanzikazi wakunzwe cyane muri Afurika y’iburasirazuba, kubera indirimbo yumvikanyemo, yongeye kugaruka i buntu ndetse yifuza no gukomeza gukora Muzika, nyuma yo kwibera imbata y’ibiyobyabwenge mu bury bukabije.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Jackie Chandiru wakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo ‘Take It Off’ yakoranye na Urban Boyz, umaze igihe mu Bitaro azira gukoresha ibiyobyabwenge bikaze nyuma yo gutora urutege yasabye umuryango we kumureka agakora umuziki yanga gukomeza kwicisha abafana be irungu.

Jackie Chandiru wahoze mu itsinda rya Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, nyuma yo kujyanywa mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikamuviramo uburwayi bw’umutima bwatumye abagwa hakanacicikana inkuru zimubika yatoye agatege asaba umuryango we kumureka agakora ibyo yumva umutima we ukunze.

Umuhanzi Jackie Chandiru yageze aho bamubika kubera uko yari amerewe n’ibiyobyabwenge


Inkuru dukesha howwebiz, ivuga ko yagarutse ndetse akaba asezeranya abafana kutazabicisha irungu vuba akaba yitegura kubasangiza indirimbo nshya no kugaragara mu bitaramo.

Jackie chandiru azwi cyane mu ndirimbo “Gold Digger”,”Take It Off ft Urban Boyz”, “Gwoyagala”, “Bakusigula Nyo”, “Oli Vitamini” n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *