Uganda: Imyitwarire mibi yatumye Zari yangirwa ku bazayobora amarushanwa y’ubwiza

Ubuyobozi bwa Miss Uganda bwamaze gutangaza ko Zari bakunze kwita Boss Lady, atazongera kwemererwa kuyobora amarushanwa y’ubwiza azabera muri iki gihugu, kubera imyitwarire idahwitse yamugaragayeho ubwo yari kumwe na Fabiola bakoranaga.

Umwaka ushize, ibyamamarekazi Zari Hassan na Fabiola bashyamiranye ubwo Miss Uganda yarangiraga muri Sheraton Hotel. Ibi byabaye nyuma yuko Zari ajugunyiye impapuro Fabiola kubera gukekwaho kumwita mama.

Umuyobozi wa Miss Uganda, Brenda Nanyonjo yemeje ko Zari atazongera kuyobora amarushanwa y’ubwiza kubera imyitwarire ye idahwitse. Mu kiganiro na televiziyo yaho, Brenda yavuze ko igitaramo cy’uyu mwaka Zari atazagaragaramo ariko Fabiola akaba ari mu bazakiyobora.

Brenda Nanyonjo yagize ati: “Nta kibazo mfitanye na Fabiola, ni umukobwa wanjye kandi akora cyane kugira ngo atsinde. Nka Miss Uganda, ntidushobora gukorana na Zari kubera imyitwarire ye idahwitse. Ntabwo ntekereza ko uyu mwaka azakira ibirori byacu.”

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *