Uganda: Abasirikari basaga 2.000 ni bo bagiye kwifashishwa mu guhashya igitero cy’Inzige

Mu gihe hamaze iminsi amakuru y’inzige mu bihugu bya Afurika acicikana hirya no hino, kuri ubu abayobozi ba Uganda batangaje ko inzige zo mu butayu zageze muri iki gihugu ejo ku cyumweru ubu zimaze gukwira mu turere tubiri twa Uganda.

Ubuyobozi bwa Uganda ubu buri mu bikorwa byo kohereza imiti irwanya utu dusimba twangiza ibihingwa no kuyitera mu gace tumaze kugeramo ngo bahangane natwo.

Igice kinini cy’abaturage ba Uganda ntabwo bazi inzige zitera iki gihugu, iziheruka hari mu myaka ya 1960 nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Uganda abivuga.

Izi nzige bivugwa ko zavuye mu butayu bwo muri Yemen zimaze kwibasira ibihugu bya Ethiopia, Somalia na Kenya aho zangije imyaka cyane. Uganda ubu ni yo itahiwe, abayobozi baho bavuga ko biteguye guhangana n’ibitero byazo.

Mu gihe cy’amasaha zimaze kuboneka mu majyaruguru y’igihugu, minisitiri w’intebe yahise akoranya inama y’igitaraganya n’abanyapolitiki bandi bireba.

Guverinoma iracungira cyane ku gisirikare aho biteganyijwe ko bohereza abagera ku 2,000. Aba baratozwa gutera imiti bakoresheje uburyo busanzwe cyangwa n’imashini.

Uburyo byagaragaye ko bushobora guhangana n’izi nzige ni imiti iterwa hifashishijwe indege ariko Uganda ntabwo ifite indege n’imiti byabugenewe.

Leta ya Uganda iri kuganira n’iya Kenya ngo ibatize zimwe mu ndege zayo, ariko Kenya na yo ifite indege nkeya zabugenewe kandi na yo yagowe no guhashya izi nzige.

Ibihugu nk’u Rwanda n’u Burundi na byo bisa n’ibyiteguye ko izi nzige zishobora kuhagera, nubwo abahanga bavuga ko zishobora kudakomeza kumanuka kuko zidakunda ahari ubukonje n’imvura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *