Uburanga bw’ikizungerezi Wizkid yaterese bukomeje gutuma abantu bacika ururondogoro

Amafoto ya Sophie Alajika, wakundanye na Wizkid, umuhanzi wo muri Nigeria akomeje gucicikana hirya no hino ku mbuga nyinshi zo muru iki gihugu batangarira uburanga bwe.

Sophie Alajika, yavukiye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ariko afite inkomoko mu gihugu cya Lebanon.

Sophie kandi akomoka mu muryango usengera mu idini ya Islam ndetse yanakuriye mu mugi wa Lagos ari na wo murwa mukuru w’igihugu umuhanzi w’icyamamare Wizkid akoreramo ibikorwa bye bya muzika, gusa uyu mukobwa Sophie Alajika ntabwo azwi cyane mu ruganda rwo muri Nigeria.

Uyu mukobwa bivugwa ko yahoze akundana na Wizkid ariko birangira batandukanye. Ntabwo aramenyekana cyane kuko yatangiye kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro rwo muri Nigeria ubwo yagaragaza ko ashaka kwinjira mu mwuga wo gukina filimi muri iki gihugu maze atangira kumenyekana.

Muri iyi minsi rero amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nyinshi bavuga ko Sophie Alajika yamaze kubona umuhoza amarira, aho byavuzwe ko yamaze gushyingiranwa n’undi mugabo.

Sophie Alajika amaze kugaragara muri filimi zitandukanye zo muri iki gihugu giteye imbere mu mwuga wa filimi muri Africa, ndetse yanagaragaye mu ruhererekane rwa filimi zica kuri Television zo muri Nigeria. Gusa amafoto y’uyu mukobwa akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga Alajika ari mwiza cyane.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *