Ubudage: Abakinnyi 10 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1724

Hapimwa abakinnyi bo mu makipe 36 mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu Budage, abagera ku 10 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 1724 byafashwe.

Amakipe yo mu Budage amaze iminsi yarasubukuye imyitozo, aho byari byitezwe ko Shampiyona yaho ishobora gusubukurwa guhera tariki ya 9 Gicurasi.

Mbere y’uko imikino isubukurwa, hafashwe gahunda yo gupima abakinnyi ndetse ibipimo 1724 byafashwe mu byiciro bibiri bya mbere, byagaragaje ko abanduye ari 10 nk’uko byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu, DFL.

DFL yatangaje ko kandi ingamba zo “Gushyira mu kato abanduye zashyizwemo imbaraga.”

FC Cologne yo mu cyiciro cya mbere nta wundi murwayi mushya wa Coronavirus iratangaza nyuma ya batatu yemeje mu cyumweru gishize.

Abo batatu nta bimenyetso bagaragaza ariko bashyizwe mu kato mu gihe cy’iminsi 14 nk’uko byatangajwe n’iyo kipe.

Yagize iti “Abakinnyi byagaragaye ko batanduye Coronavirus nyuma yo gupimwa inshuro ebyiri nibo bemerewe gukomeza kwitoza no gukina.”

Byitezwe ko Bundesliga izaba Shampiyona ikomeye izasubukurwa ku Mugabane w’u Burayi.

Abayobozi bayo bateganya ko yasubukurwa tariki ya 9 Gicurasi gusa guverinoma yatinze kubifataho umwanzuro ndetse birashoboka ko yakwigizwa inyuma, igasubukurwa tariki ya 16 cyangwa iya 23 Gicurasi 2020.

DFL yatangaje ko “icyiciro cya kabiri cyo gupima abakinnyi kizaba muri iki cyumweru” kugira ngo harebwe niba nta bandi bashobora kugaragaraho icyo cyorezo.

Mu cyumweru gishize, Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, yavuze ko icyemezo icyari cyo cyose kijyanye n’igihe cyangwa no kuba ibikorwa by’imikino byasubukurwa, kizafatwa ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi.

Bundesliga yasubitswe kuva muri Werurwe hagati kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *