Turikiya yemeye ibitero yagabye ku ngabo za Syria

Minisitiri w’ingabo muri Turikiya, Hulusi Akar yavuze ko igihugu cye cyagabye igitero mu ntara ya Idleb, iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Syria mu rwego rwo kwihimura ku bitero byagabwe muri iki cyumeru bigahitana abasirikare bayo 33, bifatwa nk’ibyateje igihombo kinini kuri Turikiya.

Minisitiri Hulusi Akar yavuze ko iki gitero cyiswe ’Bouclier du Printemps’ cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu cyagenze uko babyifuzaga, nyuma y’igitero kibi cyo ku wa Kane tariki ya 27 Gashyantare cyahitanye ingabo zabo.

Hukusi yavuze ko icyo gitero kitagamije gushyamirana n’igihugu cy’u Burusiya gisanzwe gishyigikiye ubutegetsi bwa Bashar al-Assad, nkuko RFI yabitangaje.

Turikiya ishinja Syria ko ariyo yagabye igitero cyahitanye abasirikare bayo muri iki cyumweru. Ni ubwa mbere iki gihugu cyemera ku mugaragaro ko ari cyo cyagabye igitero ku butaka bwa Syria.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria bavuga ko ibitero byo ku wa gatanu no ku wa gatandatu, bimaze guhitana abasirikare benshi ba leta n’imitwe ishyigikiye ubutegetsi bwa Damas mu ntara ya Idleb.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019, ingabo za Syria zifashijwe n’ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya, bari kugaba ibitero mu mujyi wa Idleb, bashaka kongera kuhigarurira nyuma y’uko inyeshyamba n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeje kuhagira indiri y’ibikorwa byayo.

Igitero cyo muri iki cyumweru kije nyuma y’aho guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu mwaka ushize, yafatiye ibihano minisiteri zimwe za Turikiya n’abayobozi bakuru muri guverinoma y’iki gihugu, nyuma y’ibitero bya gisirikare iheruka gutangiza mu majyaruguru ya Syria.

Turikiya yatangije ibitero mu majyaruguru ya Syria kuva mu mwaka ushize, aho ishaka kwigiza hirya y’umupaka ingabo z’aba-Kourdes, cyane ko Turikiya ifata izo nyeshyamba nk’umutwe w’iterabwoba.

Turikiya ishaka kugenzura ako gace, ngo igatuzemo miliyoni zigera kuri ebyiri z’impunzi z’abanya-Syria zayihungiyemo, nyuma y’intambara imaze imyaka isaga umunani.

Ingabo z’aba-kourdes zakunze gukorana cyane na Amerika mu rugamba kuri Islamic State muri Syria. Hari ubwoba ko iyi ntambara ishobora gutuma Islamic State yongera kubyutsa umutwe, cyane ko ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi bayo bafungiwe mu majyaruguru ya Syria.

Uretse mu kurwanya Islamic State, aba-kourdes banafashaga Amerika mu gukumira ubuhangange bw’u Burusiya na Iran muri ibyo bice.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *