Tour du Rwanda 2020: Yevgeniy Fedorov wo muri Kazakistan yegukanye agace ka mbere [AMAFOTO]

Yevgeniy Fedorov, umunya Kazakhstan w’imyaka 20, ukinira ikipe ya Vino Astana Motors watatse ku kirometero cya 3 mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda, yatwaye agace ka mbere k’iri siganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2020: Kigali Arena – Rwamagana – Kigali [Kimironko] ku ntera y’ibirometero 114.4.

Uyu musore w’imyaka 20 ukinira Vino-Astana Motors yo mu gihugu cya Kazakistan yakoresheje amasaha 2 iminota 44 n’amasegonda 59 gusiganwa ahareshya na kilometero 114.

Yakurikiwe n’umunya Eritrea, Mulueberhan Henok ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea hagati yabo harimo intera y’amasegonda 15.

Abasiganwa bahagurutse i kigali berekeza i Rwamagana mu Burasirazuba, hanyuma bagaruka i Kigali.

Umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite uri ku mwanya wa gatanu.

Muri iri rushanwa,utsinze agace karyo yegukana amadorali 1200. Amakipe 16 niyo ari guhatana mu iri rushanwa rya Tour du Rwanda. Amakipe menshi ni aturuka ku mugabane w’i burayi.

Harimo amakipe nka Israel Start up Nation, Total Direct Energy yo mu bufaransa na Team Novo Nordisk yo muri Amerika mu makipe afite abakinnyi bakomeye bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana irushanwa ry uyu mwaka.

Ni inshuro ya kabiri iri siganwa rigiye kuba riri ku cyiciro cya 2.1 nyuma y’iry’umwaka ushize ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana, ariko akaba atazarikina uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’.

Naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu kiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *