Teta Sandra wamenyekanye cyane mu gutegura ibitaramo, yibarutse imfura ye yabyaranye n’umuhanzi w’umugande

Teta Sandra wamamaye nk’umukobwa utegura ibitaramo mu Rwanda, mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2020 yibarutse imfura ye yabyaranye n’umuhanzi Weasel wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe muri Uganda.

Mu mwaka wa 2018 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Teta Sandra yaba ari mu rukundo na Weasel, icyamamare mu muziki wa Uganda.

Mu 2019 havuzwe amagambo anyuranye yaturukaga mu binyamakuru bya Uganda ahamya ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Weasel ariko icyo gihe yarabihakanye ndetse n’ababivugaga bategereza ko abyara baraheba.

Teta yavuze ko iwabo bakiriye neza inkuru yo gutwita kwe no kwibaruka imfura ye. Ati “Nk’ababyeyi birumvikana impungenge ntizabura ariko barabizi ko ndi mu maboko meza rero nta kibazo bafite kandi baranyishimiye.”

Kuri ubu rero, Teta Sandra akaba yavuze ko yabyaye umwana w’umukobwa.

Teta Sandra kanda yahishuye ko Coronavirus yabiciye gahunda kuko bari bari mu myiteguro yo kuzana Weasel mu muryango we mu Rwanda, gusa ngo igihe iki cyorezo kizaba kirangiye biri muri gahunda azahita ategura.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byamenyekanye mu Rwanda.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *