Syria yakojeje agati mu ntozi, igaba igitero cyahitanye abasirikari 33

Kuri uyu wa Kane  taliki 27, Gashyantare, 2020 ibitero by’ingabo za Syria zishyigikiwe n’iz’Uburusiya zarashe ku birindiro by’iza Turikiya hapfa abagera kuri 33, ariko indi mibare ivuga ko bashobora kuba banarenga bariya, ingabo za Turukiya zahise zirasa na zo ahari ingabo za Leta ya Syria mu rwego rwo kwihorera.

Pereziza Recep Tayyip Erdogan yavuze ko ubutegetsi bwa Syria ‘bwakojeje agati mu ntozi kandi ko niba amahanga atabujijwe Syria kumushotora hagiye kuba intambara yeruye.

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa mu ntu muri Syria, (the Syrian Observatory for Human Rights) zivuga ko ibitero bya  Syria n’abarwanyi ishyigikiye byagabwe ku ngabo za Turikiya ziri mu mijyi ya Baluon na Al-Bara mu Ntara ya Idlib irimo inyeshyamba zishyigikiwe na Turukiya.

Ingabo za Turikiya na zo zahise zihorera zigaba ibitero by’indege ku birindiro by’abarwanyi bivugwa ko bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Damascus ndetse n’ubw’i Moscow.

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yahise atumiza inama idasanzwe y’umutekano kugira ngo barebere hamwe uko ibintu byifashe n’icyakorwa.

Yabwiye abagaba b’ingabo ze ko igihugu ke kigiye gukomeza kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi bashyigikiwe na Syria kandi ngo ni ibitero byo ku butaka no mu kirere.

Umuvugizi w’ibiro bye witwa Altun yasabye Umuryango Mpuzamahanga kuzuza inshingano zawo ukabuza abashotora Turikiya.

Leta zunze ubumwe za Amerika zabwiye Syria n’Uburusiya ko bagomba kwitonda ntibakomeze gushotora inshuti zayo Turikiya.

USA ivuga ko igiye kureba icyo yakora ngo ifashe inshuti yayo Turikiya, isanzwe iba no mu Muryango wo gutabarana ku Bihugu byo mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantic (NATO), kugira ngo ibone uko ihangana n’abayirwanya muri Syria.

Kuri uyu Kane taliki 27, Gashyantare, 2020 imbuga nkoranyambaga muri Turikiya zari zafunzwe.

Muri zo harimo Twitter, Facebook na Instagram ndetse ngo hari ibintu bimwe na bimwe bitashobokaga gukoreshwa n’abakoresha YouTube na WhatsApp.

Kugeza ubu hari ubwoba ko intambara yeruye kandi ikomeye ishobora gutangira muri Syria kandi ngo yasubiza ibintu irudubi mu gihugu gisanzwe cyarasenyutse kubera intambara ihamaze igihe.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *