Sunrise yatsinze Rayon Sports, amarira menshi ku ba Rayon, APR FC yo babyinira ku rukoma

Ni mu mikino ya shampiyona yo ku munsi wa 20, aho isize Rayon Sports itakaje amanota atutu nyuma yo gutsindwa na Sunrise 2-0, APR FC igatsinda AS Muhanga 2-0, bigatuma APR FC ikomeza kugumana umwanya wa mbere na ho Rayon Sports atakaza umwanya wa kabiri.

Ni imikino y’umunsi wa 20 wa Shampiyona yakomezaga kuri Sitade ya Kigali Rayon Sports yari yakiriye Sunrise FC naho AS Muhanga yakinaga na APR FC I Muhanga, kuri iki Cyumweru tariki ya 15/02/2020.

Rayon Sports yagiye gukina uyu mukino ishaka amanota atatu ngo igabanye ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR iyoboye urutode rwa shampiyona.Umukino ubanza Sunrise yari yatsinze Rayon Sports 2-1.

Ku isaha ya saa Sacyenda (15H00’) imbere y’abakunzi ba Rayon Sports bari buzuye sitade ya Kigali umukino waje gutangira.

Ni umukino amakipe yose yatangiye asatirana ashaka kubona intsinzi hakiri kare. Ku munota wa 14’Sunrise yabonye igitego cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste nyuma y’umupira waturutse ku ruhande rw’ibumoso Wangi Pius arawusimbuka Vedaste ahita atsinda igitego cya mbere.

Ku munota wa 19’ Rayon Sports yashoboraga kubona igitego nyuma y’ikosa ryakorewe Drissa Dangnogo mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga Penarite, Rugwiro Herve ayiteye Nsabimana Jean de Dieu umunyezamu wa Sunrise umupira awukuramo.

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise iri imbere 1-0. Rayon Sports yagarutse isatira izamu rya Sunrise aho yabonye uburyo butatu mu minota 10’ ya mbere bwashoboraga kuvamo igitego, ariko biranga biba uby’ubusa.

Ku munota wa 60’ Rayon Sports yakoze impinduka ebyeri Sekamana Maxime na Ciza Hussein basimburwa na Ernest Sugira hamwe Mugisha Gilbert bakunda kwita Barafinda. Sunrise yakoze impinduka Ndatimana Robert asimbura Niyibizi Vedaste.

Ku munota wa 70’ Sunrise yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Babuwa Samson nyuma yo gucenga ba myugariro ba Rayon Sports atera ishoti mu izamu Kimenyi Yves afashe umupira uramucika uruhukira mu rucundura.

Iminota 90’ yarangiye umusifuzi yongeraho iminota itanu, umukino urangira Rayon Sports itsinzwe na Sunrise 2-0, uba umukino wa mbere Kilasa Alain atsinzwe kuva yatangira gutoza iyi kipe.

APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri ku busa ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 7 hagati yayo na Rayon Sports, ari na byo bkomeje gutuma abafana ba APR FC babyinira ku rukoma kuko mukeba yatakaje bagakomeza kumwanikira.

 Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports : Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Rugwiro Herve 4, Kayumba Soter 15, Ally Niyonzima 28, Mugheni Kakule Fabrice 27, Cyiza Hussein Mugabo 10, Sekamana Maxime 24, Drissa Dagnogo 18 na Bizimana Yannick 23.

Sunrise FC: Nsabimana Jean de Dieu Shaulin (GK30), Nzayisenga Jean d’Amour Mayor 22, Niyonshuti Gad Evra 3, Mushimiyimana Regis 4, Kyiza Ibrahim Ayubu 15, Uwambajima Leon Kawunga (C 6), Mugabo Emmy 11 , Babuwa Samson 17, Wangi Pius 19, Twagirimana Innocent Kavatari 8 naNiyibizi Vedaste 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *