Sunny yongeye gushotora abagabo abinyujije mu ifoto igaragaza ubwambure bwe

Sunny, umuhanzikazi nyarwanda umaze kumenyekana cyane ku mubga nkoranyambaga bitewe n’amafoto akunze gushyiraho agaragaza ubwambure bwe, yongeye kunyeganyeza Instagram kubera ifoto imugaragaza yambaye ubusa.

Iyi foto benshi bakomeje kuvuga ko ari uburyo bwo gushotora igitsinagabo, igaragaza uyu muhanzikazi aryamye bigaragara ko yari avuye koga muri Pisine, aho yananditse amagambo ayiherekeza agira ati :” Ndashaka kubibutsa ko urwogero[pisine] zikibaho.

Uyu muhanzikazi ukunze gutuma benshi bamuvugaho ibitandukanye kubera imyitwarire agenda agaragaza ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavugako umubiri we ariyo dipolome ye ngo kuko ni wo akoresha ngo yigarurire imitima ya benshi.

Uyu muhanzikazi kandi aherutse gushyiraho ifoto igaragaza ubwambure bwe yigereranya n’icyamamare Rihanna cyo muri USA.

Ibi yabikoze ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2020; Abenshi mu bamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram, bagiye bamuha ibitekerezo bagaragaza ko bari kumunenga, banamwemeza ko nk’umubyeyi atakagombye gukora ibyo kuko ngo babona nta burere yaba ari guha umwana yabyaye bamubwira ko adakwiye kwigira nka Rihanna.

Uyu muhanzikazi wanamenyekanye mu ndirimbo Kungora yakoranye na Bruce Melody na we wa hano mu Rwanda, yemezako yanayishoyeho asaga ibihumbi 7 by’amadorari.

KANDA HANO WIREBERE AGAHINDA K’UYU MWANA, NTUCIKWE!

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *