Suleiman Masoud yatawe muru yombi, nyuma yo kumusangana imbunda 1

Polisi yo mu Mujyi wa Shinyanga mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yataye muri yombi umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu , nyuma y’uko gisanze yari atunze intwaro atabifitiye uburenganzira ndetse no kwijandika mu bikorwa byo gushimuta inyamaswa.

Depite Suleiman Masoud wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi akaba ahagarariye akarere ka Kishapu , yatawe muri yombi ku itariki 03 Gicurasi 2020 nyuma yo gusanganwa imbunda 16 n’ibindi bikoresho bya Leta nta ruhushya abifitiye.

Suleiman kandi arakekwaho kwijandika mu bikorwa bya ba rushimusi aho bikekwa ko yaba ahiga inyamaswa zo mu gasozi ahitwa Negezi akazica nyuma yo gusanganwa ibiro 35 by’inyama muri firigo yo mu gikoni, izindi ziri mu modoka ye ntabashe gusobanura aho zavuye ariko akaba yari asanzwe akekwaho ibi bikorwa nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga inyamaswa muri aka gace, Perfect Mbwambo.

Izi mbunda uko ari 16, imwe abapolisi bayisanze mu modoka ye naho izindi cumi n’eshanu ziri mu moko atandukanye bazifatira aho zibitse mu cyumba araramo

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Polisi ikorera muri Shinyanga, RPC Debora Magiligimba wavuze ko uyu mutegetsi yafatiwe mu rugo rwe ruherereye ahitwa Lubaga muri uyu Mujyi. Ibyo yafatanywe byashyikirijwe Leta mugihe iperereza rikomeje kuri ibi byaha akurikiranyweho.

Uyu mutegetsi si ubwa mbere ashinjijwe ibyaha kuko no muri 2018 we n’abandi bantu 10 bigeze kugezwa imbere y’urukiko bashinjwa icyaha cya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *