South Korea: Kiliziya gaturika yahagaritse gusoma Misa kubera Coronavirus

Kuri iki cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2020, Kiliziya zo muri Koreya y’Epfo zakomeje kuba zifunze mu gihe abayobozi bakomeje kugorwa no guhagarika coronavirus yatumye ibikorwa byinshi bihuriramo abantu benshi bihagarikwa.

Imibare igaragaza ko Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyoni 5,8 muri iki gihugu.

Amatorero manini ya giporotestanti na yo yahagaritse amateraniro yo kuri iki cyumweru. Ibikorwa by’abo mu idini rya Buddiste na byo ntibyabaye.

Koreya y’Epfo iri guhangana na coronavirus mbi cyane yo hanze y’Ubushinwa. Abantu 3,736 bamaze kuyisanganwa muri Koreya y’Epfo, mu gihe abandi 18 imaze kubica kugeza ubu.

Ibikorwa by’amadini byabaye intandaro yo gukwirakwira kwa coronavirus muri iki gihugu. Abayobozi bavuga ko abo mu itorero rya Shincheonji banduzanyije mu kwezi gushize mu mujyi wa Daegu mu majyepfo, mbere yuko igera mu bindi bice by’igihugu.

Abantu barenga 85,403 bamaze kwemezwa ko banduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus mu bihugu birenga 50 byo ku isi, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima. Abo imaze kwica ku isi barenga 2,900.

Benshi mu bayanduye n’abo yishe ni abo mu Bushinwa aho yatangiriye mu mpera za 2019.

Amahanga ahangayikishijwe niki cyorezo gishobora kuba mpuzamahanga kuko cyandura mu buryo bworoshye.

TERA INKUNGA UMUSOMYI.COM UKORA SHARE Y’IYI NKURU KANDI UTANGE IGITEKEREZO CYAWE KUGIRANGO TURUSHEHO KUBAGEZAHO IBYIZA BYINSHI KANDI BIBARYOHERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *