Shaddyboo yavuze ukuri ku kuba yarakwirakwije amashusho ari gusambana

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu hakwirakwiriye amashusho y’umugore uri gusambana bivugwa ko ari Shaddyboo-Ibintu uyu mugore yahakanye yivuye inyuma.

Shaddyboo yifashishije urukuta rwe rwa instagram anyomoza aya makuru ndetse anenga abantu bayizeye avuga ko abantu bamuzi neza batakizera ko yakora ibintu biteye isoni nk’ibyo.

Yakomeje agira ati “Muri aho mwese? Maze iminsi ntari ku mbuga nkoranyambaga gusa nagarutse, ndashaka kuvuga ku mafoto n’amashusho yakwirakwijwe hose bavuga ko ndi gusambana. Birababaje kuba muri ibi bihe bikomeye abantu bagifite umwanya wo guhimba inkuru z’ibinyoma zidafite shinge na rugero, biteye agahinda kuba abantu bakirangwa n’ishyari, iki ni igihe cyo gusenga gufashanya no gukundana.”

Yunzemo ati “Buri wese unzi neza unafite ubwenge , arabizi ko atari njyewe. Abadatekereza bafite ubwenge buke nibo gusa bakomeza kubyizera.”

Shaddyboo yemeje ko uwakoze ibi ari umuntu ushaka kuzamukira ku izina rye dore ko uyu mugore yabaye ikimenyabose ku bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse no mu karere.

Twabibutsa ko Shaddyboo ari umwe mu bafashe bugwate urukuta rwa instagram mu Rwanda ndetse ni umwe mu byamamare bifite umubare munini w’ababakurikirana kuri izi mbuga ahanini zikunzwe n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *