Shaddy Boo, Meddy, Knowless na Charly na Nina mu banyarwanda 27 bahatanira ibihembo bya East African Fashion

Abanyarwanda 27 bari guhatanira ibihembo bya East Africa Fashion Awards mu byiciro bitandukanye. Muri bo harimo umuhanzi Meddy, Knowless, Charly na Nina n’impirimbanyi kuri Social Media Shaddy Boo.

Abategura ibi bihembo bavuga ko mu gutoranya ababihatanira bagendeye ku bikorwa buri umwe yakoze ndetse ko babonye mu Rwanda hari umubare munini w’abazamuye urwego rwabo mu bijyanye no guhanga imideri, kurimba, gufotora, gushabika mu bishamikiye ku mideli n’ibindi.

Mu banyarwanda bari guhatanira ibi bihembo harimo umunyamakuru wa CNBC Africa ‘Makeda’ usanzwe anayobora ibirori bitandukanye.

  1. Makeda ari guhatana mu byiciro bibiri birimo icya ‘Most stylish Female Host of the Year’ n’icya ‘most female media personality of the year’. Ibi byiciro abihuriyeho n’undi munyamakuru wa RBA ‘Christelle Kabagire’.
  2. Abandi banyarwanda bari guhatana harimo umunyamakuru wa RBA, Friday James, uri guhatana mu kiciro cya ‘Most stylish male media personality of the year’.
  3. Harimo kandi Sonia Mugabo uri guhatana mu kiciro cya ‘Emerging fashion designer of the year’.
  4. Souvorov Beauty na Milly Beauty bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘Makeup Artist of the year’.
  5. Ryan Stylish uri guhatana mu kiciro cya ‘Fashion Stylist of the year’.
  6. Video y’indirimbo ya Davis D yitwa Dede iri guhatana mu kiciro cya ‘Fashionable Video of the year’.
  7. Igitaramo cya Kigali Fashion Week n’icya Collective RW biri guhatana mu kiciro cya ‘Fashion week of the year’.
  8. Inzu y’imideli ya House of Tayo iri guhatana mu cyiciro cya ‘Male fashion designer of the year’. Iki kiciro bagihuriyemo n’indi nzu y’imideli ya Moshions.
  9. Mu kindi kiciro cya ‘female fashion designer of the year’ harimo abitwa Uzi Collection na Haute Baso na ho uwitwa Lee Charm we ari guhatana mu kiciro cya ‘most stylish male social media icon of the year’.
  10. Joxy Parker n’undi witwa Umuhoza Liliane bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘female stylish female social media icon of the year’.
  11. Ibihembo kandi bigaragaramo uwitwa Sacha Kaate na Shaddy Boo bombi bari guhatana mu kiciro cya ‘female fashionist of the year’.
  12. Umuhanzi Meddy we ari guhatana mu kiciro cya ‘Most stylish male artiste of the year’.
  13. Charly na Nina ndetse na Butera Knowless barahatana mu kiciro cya ‘most stylish female artiste of the year’ .
  14. Umunyamideri Kabano Franco arahatana mu kiciro cya ‘fashion entrepreneur of the year’.
  15. Fred Lyon arahatana mu kiciro cya ‘male fashionista of the year’.
  16. Ssanduina we ahatanye mu kiciro cya ‘female model of the year’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *